Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Abapfumu n'abahanzi: Nyuma yo kumenya ko yatanzweho igitambo mu bapfumu MIKE Karangwa yagize icyo atangaza!

by www.igihe.info

Mu gitaramo cyabaye kumugoroba wo kuri iki cyumweru taliki 14/9/2014 cyo kumurika Album nshya y’umusore Bahati yatanze ubuhamya ndetse anemeza ko Just Familly yahoze aririmbamo yajyiye mu bapfumu ndetse anavuga ko kuva Just Familly yabaho bagiye mu bapfumu 2 aho yanemeje ko bose babaga ari abagore bakabaha namategeko akakaye,Uyu musore yavuze ko hari byinshi basabwaga muribyo hakabamo no gutanga amazina yabantu bashaka ko bazajya babafasha kumenyekanisha ibihangano byabo, aho rero niho uyu musore yahise avuga ntagushidikanya ko urugero ari umunyamakuru wa Isango Star MIKE KARANGWA bagiye kurogesha ngo akunde Just Familly ndetse anayikundishe abandi, Bahati watangaje ko hari abandi yirinze kugira undi avuga, nubwo urutonde rwabo yajyanye mubapfumu  ruri gukekwa gusa Bhati muri iki gitondo yirinze kurutangaza cyane ko yasubizaga ko atabibuka bose gusa agahamya ko harimo umunyamakuru MIKE Karangwa.

MIKE Karangwa byemejwe ko yagiriwe mu bapfumu na Just Familly ati:"bazabyibarizwe njye ntabyo nibonyeho"

MIKE Karangwa byemejwe ko yagiriwe mu bapfumu na Just Familly
ati:”bazabyibarizwe njye ntabyo nibonyeho”
Nyuma twashatse kuvugana na Mike Karangwa ngo tumubaze niba koko yarigeze yumva baramuroze nkuko byavuzwe adutangariza ko Just Familly yayifashaga nkuko yafasha undi muhanzi wese kuko yiyemeje gufasha umuhanzi  agomba gukora iyo bwabaga kugira ngo atere imbere. Tumubajije niba ntabyiyumviro yigeze agira ko baba baragiye kumurogesha yagize ati:”wapi ako ni akazi kabo njye ntabyo numvaga gusa bo bazabyibarizwe kugiti cyabo njye ntacyo nabyumvagamo.” Yakomeje ahamya ko yakomeje gufasha aba basore cyane gusa akumva yarabafashaga nkuko yari gufasha undi wese wari kuba afite impano nkiyabo. Mike mu kiganiro gito twagiranye kuri telephone yanashimiye Bahati kuba yateye intambwe yo kubivuga ati:” Bahati yagize neza kubivuga ahubwo nabandi bose bazamwigane.” Nyuma yaya magambo Mike yunze mu rya Bahati ati:” sinjye munyamakuru gusa yarogesheje nkuko yabyivugiye ahubwo nuko ari njye yabonye hafi.” Ibi ubyumva yumva ari nko kumusaba ngo Bahati arekuke mu mutima avuge nabandi mu mazina cyane ko buri munyamakuru waruhari icyo gihe nubu afite ubwoba ko nawe yaba ari kuri urwo rutonde.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego