Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Afurika y'Epfo: Pasiteri warishije abayoboke ibyatsi yabanywesheje peteroli ayita umutobe

by www.igihe.info
Pasiteri Lesego Daniel, wo mu itorero ‘Rabboni Centre Ministries’ mu Mujyi wa Pretoria muri Afurika y’Epfo yanywesheje abayoboke be peteroli nyuma yo kugaragaza ko yayihinduye umutobe w’inanasi; ibi bikaba bibaye nyuma y’uko yamenyekanye n’ubundi yabategetse kurya ibyatsi bamwe bikabagwa nabi.

Video igaragara kuri youtube itangira uyu mupasiteri asaba buri wese kutibeshya ngo agerageze ibyo abona mu gihe atabasha guhindura byibuze amazi divayi. Mbere yo gutekega ko iyi peteroli ihinduka umutobe w’inanasi, abayoboke babanje kwerekwa ko ari iya nyayo, hasukwa gake mu isahani ubundi barayicana iraka.

Afurika y'Epfo: Pasiteri warishije abayoboke ibyatsi yabanywesheje peteroli ayita umutobe
Iyi peteroli yaragurumanye, nyuma Pasiteri abwira abari aho ko ayihinduye umutobe w’inanasi. Yasabye umwe mu bakiristo kunywa ku yasigaye mu mu gacupa, nyuma amubaza uko yumva bimeze undi avuga ko ameze neza.
Abayoboke bose muri iri torerero bahise batangira kugundaguranira kunywa ku mutobe w’inanasi wakozwe na pasiteri awukuye muri peteroli. Pasiteri Lesego yakomeje kubwiriza ababwira ko mu kwemera “kugandukira Imana” byose bishoboka.
Iyi video yashyizwe kuri youtube n’urusengero “Rabboni Centre Ministries”. Urubuga healthline.com rwo rugaragaza ko peteroli ubusanzwe ari mbi ku buzima bw’umuntu kuko ishobora kubwangiza rimwe na rimwe ikaba ifatwa nk’uburozi.
Afurika y'Epfo: Pasiteri warishije abayoboke ibyatsi yabanywesheje peteroli ayita umutobe
Abahanga mu by’ubuzima berekana ko kuyihuza n’umubiri cyangwa kuyinywa bishobora guteza ibibazo by’ubuzima nko kuribwa mu nda, gutwika mu muhogo, n’indwara z’amaso nko kutabona neza (Vision loss).
Peteroli kandi ngo inaniza umubiri mu buryo bukomeye, ndetse umuntu akaba ashobora no guta ubwenge.
Ibitangaza bya Daniel Lesego biheruka kuvugwaho cyane muri Mutarama 2014 aho yategetse abayoboke kurisha ibyatsi mu kibuga kugira ngo bakire ibyaha n’ubundi bubabare basanganwe, bamwe bikabagwa nabi.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego