Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Alex Bakunzibake-PS -Imberakuri: Umuntu ukorana na FDLR aravuga ko atazitaba urukiko rukuru rwa Kigali

by www.igihe.info
 Alex Bakunzibake-PS -Imberakuri: Umuntu ukorana na FDLR aravuga ko atazitaba urukiko rukuru rwa Kigali

Alex Bakunzibake uvuga ko ari umuyobozi wungirije wa PS Imberakuri (Ifoto/Interineti)

Alex Bakunzibake wemera ko akorana na FDLR binyuze mu ishyaka rya PS-Imberakuri, aravuga ko atazitaba Urukiko Rukuru rwa Kigali.

Bakunzibake yabwiye Izuba Rirashe ko azi ko aregwa ibyaha bitandukanye birimo kwiyitirira ishyaka PS-Imberakuri, ariko ko adashobora kwitaba ubucamanza bwo mu Rwanda kuko ngo bubogama.

Umuyobozi wemewe n’amategeko wa PS-Imberakuri, avuga ko barambiwe guhora bumva Bakunzibake yiyita umuyobozi wungirije w’iryo shyaka kandi yararyirukanywemo muri Kanama 2011.

Christine Mukabunani yasobanuriye iki kinyamakuru ko kuba Bakunzibake yiyitirira PS Imberakuri bitesha agaciro iryo shyaka mu maso ya rubanda, bityo akaba agomba kubiryozwa.

Kuwa 12 Mutarama 2014, Alex Bakunzibake yatangaje ko PS-Imberakuri yifatanyije na FDLR ndetse bakaba baranakoze ihuriro bise FCLR–Ubumwe (The Common Front for the Liberation of Rwanda and Rwandese) rigamije guhirika Leta y’u Rwanda.

Mukabunani ashimangira ko Bakunzibake akwiye kuryozwa n’inkiko igisebo akomeje gushyira kuri PS Imberakuri no guteza urujijo muri rubanda yumvikanisha ko PS Imberakuri ari ishyaka rigizwe n’ibice 2 kandi ibyo bice bidahari.

Bakunzibake avuga ko ari Visi Perezida wa PS Imberakuri, wungirije Me Bernard Ntaganda wayishinze mu mwaka wa 2009.

Nk’uko bigaragara mu mwanzuro w’ikirego ubushinjacyaha bwagejeje mu rukiko rukuru rwa Kigali mu kwezi gushize, Bakunzibake aregwa kwiha ububasha ku mirimo itari iye agamije kuyobya rubanda, kwandika abizi inyandiko irimo ibinyoma, gukoresha izina ry’Ishyaka PS Imberakuri mu nyungu ze bwite, gukoresha mu buryo butari bwo ibirango by’Ishyaka PS Imberakuri, ubugambanyi no gushishikariza iterabwoba.

Ku bijyanye no kuba Bakunzibake avuga ko atazitaba urukiko, umuvugizi w’inkiko, Emmanuel Itamwa, asobanura ko iyo umuburanyi abuze kandi yarabimenyeshejwe mu buryo bwose buteganywa n’amategeko, urukiko ruburanisha urwo rubanza adahari.

Ikirego cyamaze gushyikirizwa urukiko, ariko urukiko ntiruramenyesha ababuranyi itariki urubanza ruzatangiriraho, nk’uko Christine Mukabunani abivuga.

Bakunzibake avuga ko azi ko yamaze kuregwa, ariko igihe cyose azahamagazwa n’urukiko atazarwitaba.

Umutwe wa FDLR yemera ko akorana nawo, ubarizwa mu mashyamba ya Repubulika Ihananira Demokarasi ya Kongo, Leta y’u Rwanda ikaba iwushinja uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyize FDLR ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba.

Inkuru ya Izuba-Rirashe.com
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego