Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Amadini yihanangirijwe urusaku rw’indangururamajwi n’ubuhanuzi bw’iterabwoba

by www.igihe.info

Inzego za Leta zitandukanye hamwe n’abayobozi b’amadini n’amatorero atandukanye yo mu Rwanda, bafatiye ibyemezo gusengera abantu babahambiriyebatabishaka, gusakuriza abatari muri izo nsengero , ubuhanuzi bw’iterabwoba n’ibindi.
Ukwihanangiriza amadini amwe n’amwe nama nyunguranabitekerezo yateguwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere (RGB), Umujyi wa Kigali na Polisi y’Igihugu nyuma y’aho abaturage batandukanye batabarije izi nzego bavuga ko babangamiwe n’urusaku ruturuka mu nsengero bagaragaza n’ibindi bibazo bizikomokaho.

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Musa Fazil Harerimana, yavuze ko abantu bibumbiye mu matorero no mu madini bafite uburenganzira bwo gusenga, ariko kandi ngo ni inshingano za Polisi gutuma amategeko yubahirizwa nkuko igihe dukesha iyi nkuru kibitangaza.
Yagize ati “Nasomye Bibiliya yose ndayirangiza, nsoma Coran ndayirangiza mbura ahantu na hamwe handitse ko Yezu na Mouhamed bakoresheje imizindaro babwiriza ubutumwa. Uburenganzira bwo gusenga ntibubangamira ituze rya rubanda kandi ntibubangamira amategeko.”

Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu, Sheikh Musa Fazil Harerimana
Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Sheikh Musa Fazil Harerimana

Mukiza Festus umuyobozi wungirije wa RGB, yongeyeho ko amadini n’amatorero ari abafatanyabikorwa ba Leta mu kwimakaza amahame y’iterambere n’imiyoborere myiza mu gihugu, ariko badakwiye gukora ibikorwa bibangamira abaturage.
Ikiganiro kijyanye no kwirinda urusaku rw’insengero mu baturage cyatanzwe na ACP Tony Kuramba , cyari gikubiyemo ingingo zitandukanye zijyanye n’amategeko imiryango ishingiye ku idini igomba kubahiriza ndetse n’ibihano biteganywa igihe amategeko atubahirijwe.
Yagize ati “ Uburenganzira n’ubwisanzure bwo gusenga burahari mu gihugu cyacu, kandi bujyana n’inshingano zo kubahiriza amategeko, kutabangamira umutekano w’igihugu ituze n’ubuzima bya rubanda, ndetse n’ubwigenge n’uburenganzira shingiro by’abandi.”

Abayobozi b'amadini atandukanye mu Rwanda
Abayobozi b’amadini atandukanye mu Rwanda

Yakomeje avuga ko mu myizerere y’amatorero amwe n’amwe usangamo imyemerere ibangamiye uburenganzira bwa muntu nko kwicisha abantu inzara, n’ibindi.
Yagize ati “Dufite ingero nyinshi, aho usanga bamwe basengera abantu babahambiriye babakubita ngo barakubita abadayimoni, gutera urusaku rukabije, kubuza abantu kwivuza, kugandisha rubanda no gukwirakwiza ibihuha. Iyi ni imikorere inyuranyije n’itegeko.”
ACP Tony Kuramba yakomeje avuga ko imikorere nk’iyi inyuranye n’ ingingo ya gatatu n’iya cumi y’itegeko rigenga imitunganyirize n’imikorere y’imiryango ishingiye ku idini kuko ibangamiye umudendezo n’umutekano w’Abanyarwanda.

Inzego z'ubuyobozi zari zihagararariwe
Inzego z’ubuyobozi zari zihagararariwe

Yanavuze kandi ku kibazo cy’urusaku rukabije rwa hato na hato yaba ku manywa ndetse na nijoro, imizindaro n’amajwi ari hejuru cyane mu gusenga ndetse no kuririmba, kubwiriza mu ruhame ahantu hatabigenewe ndetse n’insengero zikorera mu nyubako zitabugenewe hamwe n’izubatse hadakurikijwe amategeko cyangwa izubakwa nta byangobwa.

Abitabiriye iyi nama bagaragaje ko bagiye gukora iyo bwabaga, urusaku rw’indangururamajwi n’ibindi byose byavuzwe haruguru bakabihagurukira, ariko kandi ngo itegeko ryubahirizwe kuri bose.
Bishop Nzeyimana Innocent uhagaririye amadini n’amatorero mu karere ka Nyarugenge. Yagize ati “ Padiri uvuza inzongera, umusiramu ukoresha indangururamajwi , twese itegeko ryubahirizwe kimwe rye kureba bamwe ngo abandi rye kubareba.”
Amadini yihanangirijwe urusaku rw’indangururamajwi n’ubuhanuzi bw’iterabwoba

Mu myanzuro yafashwe harimo ko ansengero zitujuje ibyo amategeko ateganya zigomba guhita zihagarikwa, izikora zidafite ibyangombwa nazo zigahagarikwa kandi urusaku rurenga imbibe abaruteje bakazajya bahanwa hakurikijwe amategeko.

Igitabo cy’amategeko ahana mu ngingo yacyo ya 600 giteganyiriza abateza urusaku rukabije nijoro, igifungo cy’amazi abiri n’amande agera kuri miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.
Amadini yihanangirijwe urusaku rw’indangururamajwi n’ubuhanuzi bw’iterabwoba

None ku ngingo 108 y’itegeko ngenga nomero 04 /2005 ryo ku wa 8 Mata 2005 rigena uburyo bwo kurengera no kubungabunga ibidukikije mu Rwanda, rigena igihano ku bateza urusaku, igifungo kigera ku mezi abiri n’ihazabu ry’amafaranga ibihumbi ijana kuri buri nshuro habaye urusaku.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego