Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Amafoto; Rwanda Day Atlanta

by www.igihe.info
RWANDA DAY ya gatandatu yaberaga i Atlanta muri Leta ya Georgia muri USA kuri uyu wa 20 Nzeri. Perezida Kagame ageza ijambo yegeneye abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda zari ziteraniye aha, yibukije ko abanyarwanda bagomba gukora buri wese atanga umusanzu we ku kubaka igihugu atizigamye.
 

Politiki ihari ngo si iyo gusenya
Politi ihari ngo si iyo gusenya
Rwanda Day y’i Atlanta yibanze cyane ku ijambo “Agaciro” aho yanabanjirijwe n’ikiganiro cyavugaga ku gaciro ku rwego mpuzamahanga cyatanzwe n’inzobere zirangajwe imbere na Amb Andrew Young wigeze no kuba umuyobozi w’umujyi wa Atlanta.
Mu ijambo Ambasaderi Young yavuze ubwo Perezida Kagame yari ageze ahaberaga iyi nama rusange yavuze ko Perezida Obama ariwe muyobozi mwiza wabayeho azi, ndetse anavuga ko yibaza uko byari kumera iyo uwo bari bahanganye atsinda, usibye ko ngo anibaza uko bizagenda mandat ye nirangira
Ambasaderi Young Young, inshuti n’umusangirangendo wa Martin Luther King, yavuze ijambo rikomeye ko kuyobora igihugu ari imirimo ikomeye cyane, ndetse urebye idashoboka.
Avuga ko ibintu byose bibazwa Perezida, kugeza no ku makosa y’umupolisi wo hasi cyangwa ikindi cyose ku gihugu ngo kibazwa Perezida ku buryo abona ko ari umurimo udashoboka.
Kuri Andrew Young ngo u Rwanda ni igihugu kiri inyuma cyane y’icye (USA), ariko ati “Nanjye hano nabayeho mu bibazo bikomeye.
Buri gihe nuhura n’ikibazo jya ujya mu ndorerwamo wirebe ushime imana ko bitari bibi kurenza aho. Uharanire kwivana muri icyo kibazo.”
Ambasaderi Andrew Young yavuze ko u Rwanda ari igihugu kiza ko yagisuye kandi azi neza ko ari igihugu cyiza cy’amahoro aho umuntu ashobora gushyira umwana mu ishuri agashora imari agakora akiteza imbere.
Ati “ibi ni ukubera Perezida Kagame nawe abona nk’umuyobozi mwiza
Mu ijambo rye President Kagame yashimiye abanyamerika b’inshuti z’u Rwanda ngo bakomeje kuruba hafi mu gihe cy’imyaka 20 ishize
Agaciro kuri Perezida Kagame ni ugushyiraho icyubahiro umuntu akwiye, ibi ngo bibaho iyo umuntu yumva iki cyubahiro akwiye ariko akumva ko n’abandi bagikwiye kandi akakibaha.
Ibyiza abantu cyangwa abanyarwanda bageraho ngo bigomba kubakira kuri uku kwihesha agaciro no kugaha abandi.
Perezida Kagame avuga ko ibi byiza bishobora gukorwa n’u Rwanda bitagarukira ku Rwanda nk’igihugu gito aho giherereye ahubwo birenga n’imbibi bikagera kure cyane.
Yavuze ko u Rwanda rwahuye n’ibibazo byinshi mu gihe gitambutse ndetse n’imbere naho ngo haracyari ibibazo byinshi ariko avuga ko abantu biteguye guhangana nabyo.
Ati “Mu kinyarwnda baravuga ngo ‘uhinga mu murima we ntabwo asigana’,  ibyo dukora rero turahinga mu kwacu, ntabwo twasigana, buri wese agomba kugira uruhare rwe, umusanzu we aho yaba ari hose.
Abari muri amerika nabo bakwiye kwibuka ko bariyo nk’abaje guhaha ubumenyi bashingiraho bubaka ubuzima bwabo ari nabyo bashingiraho bubaka igihugu cyabo.”
Perezida Kagame yavuze ko Politiki iri mu rwanda ari iyo kubaka atari iyo gusenya.
Avuga kubyo Amb. A. Young yavuze, Perezida Kagame avuga ko mu buyobozi habamo ibibazo byinshi bagomba kumenyera guhangana nabyo.
Ati “Aho kuruha guhangana nabyo twishimiye guhora duhangana nabyo kuko ari abayobozi ari n’abayoborwa turahinga mu wacu.”
Perezida Kagame avuga ko uje kugutera inkunga umwakira, ariko uje kugutera inkunga atagomba kukwigizayo, ko umwakira mugakorana.
Ati “Iyo turebye hirya no hino ukahabona ibibazo binarenze, bisa n’ibiguha imbaraga zo kurushaho guhangana n’ibibazo byawe.”
Mu kiganiro yagiranye n’abari aha, hari uwamubajije niba abona ubumwe bwa Africa nk’igihugu kimwe bushoboka, Perezida Kagame yamusubije ko kujya hamwe kwa Africa ari byiza, ariko niba ubu bidashoboka nk’ibiugu 54 bizagenda bishoboka mu kwishyira hamwe kw’ibihugu mu turere.
Aha akaba yasobanuye ku nyungu umuryango wa East Africa Community uri kugenda ugeraho uyu munsi kuko ibihugu biri hamwe.
Mu bandi bagiye bafata ijambo bibanze cyane ku gushimira intambwe u Rwanda rumaze gutera mu gihe gitambutse banashimira ubuyobozi bwa Perezida Kagame.
Hon. Rwigema Pierre Celestin wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yavuze ko mu 2011 yari i Chicago muri Rwanda Day, akumva impanuro za Perezida Kagame maze nyuma agashyira ubwenge ku gihe afata umwanzuro arataha.
Rwigema avuga ko ashimira uko yakiriwe ageze mu gihugu, ko ashimira kandi Perezida Kagame impuhwe, imbabazi (iyo azisabwe), ubushishozi no kwitanga afitiye igihugu.
Ati “Ndagirango mpe ubutumwa abanyarwanda bari hanze, ndavuga abanyarwanda badashyigikiye gahunda ya Leta, ndabasaba gushyira ubwenge ku gihe, mbasabe kwirinda ibinyoma, kuko umuvuduko w’ikinyoma utuma gikwira isi yose mu gihe ukuri kugifunga imishumi y’inkweto ngo gutambuke.
Ndagira inama ababa bibeshya cyangwa se babeshywa ko bashobora gutaha barwana ko ibyo bintu bitagishoboka muri iki gihe, ko ufite amaraso ku ntoki yataha kuko hari ubutabera, ko baza bagafatanya n’abandi kubaka igihugu.
Nta demokarasi ikorerwa hanze abanyarwanda bakeneye, politiki ikorerwa hanze ni ishaka gusubiza abanyarwanda mu bwicanyi
Umukuru w'igihugu yasabye buri Munyarwanda aho ari hose kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu cye
Umukuru w’igihugu yasabye buri Munyarwanda aho ari hose kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu cye
Umukuru w'igihugu yasabanye n\Abanyarwanda baba Atlanta
Umukuru w’igihugu yasabanye n’Abanyarwanda baba Atlanta
Uyu mwana w'umuhungu yasanze byaba byiza asigaranye iyi foto y'urwibutso ari kumwe na President Paul Kagame
Uyu mwana w’umuhungu yasanze byaba byiza asigaranye iyi foto y’urwibutso ari kumwe na President Paul Kagame
N'ubwuzu bwinshi President Kagame asuhuzanya n'uyu mubyeyi
N’ubwuzu bwinshi President Kagame asuhuzanya n’uyu mubyeyi
Abana bato nabo baboneyeho akanya ko kwishimana n'Umukuru w'igihugu
Abana bato nabo baboneyeho akanya ko kwishimana n’Umukuru w’igihugu
Inshuti y'u Rwanda Amb Andrew Young yagarutse ku mahoro asesuye aranga Abanyarwanda
Inshuti y’u Rwanda Amb Andrew Young yagarutse ku mahoro asesuye aranga Abanyarwanda
Ministre w'ububanyi n'amahanga Louise Mushikiwabo avuga ijambo rye
Ministre w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo avuga ijambo rye
Ange Kagame nawe yaherekeye ababyeyi be gusura Abanyarwanda baba  Atlanta n'ahandi muri USA
Ange Kagame nawe yaherekeje ababyeyi be gusura Abanyarwanda baba Atlanta n’ahandi muri USA
Ibyishimo byari byose kuri uyu munsi wahariwe u Rwanda muri USA
Ibyishimo byari byose kuri uyu munsi wahariwe u Rwanda muri USA
Rwigema P.Celestin yashimye uko yakiriwe mu gihugu atahutse
Rwigema P.Celestin yashimye uko yakiriwe mu gihugu atahutse
Bahawe ijambo bashima intambwe  mu iterambere u Rwanda rwagezeho mu myaka 20 ishize
Bahawe ijambo bashima intambwe mu iterambere u Rwanda rwagezeho mu myaka 20 ishize
Ababyeyi bazanye n'abana babo bato ngo basabane n'Umukuru w'Igihugu
Ababyeyi bazanye n’abana babo bato ngo basabane n’Umukuru w’Igihugu
Umuhanzi Teta Diana umwe mu bahanzi bajyanye n'Umukuru w'igihugu Atlanta
Teta Diana umwe mu bahanzi bajyanye n’Umukuru w’igihugu Atlanta
Sofia Nzayisenga ucuranga inanga na Jules Sentore nabo baherereje Umukuru w'igihugu
Sofia Nzayisenga ucuranga inanga na Jules Sentore nabo baherereje Umukuru w’igihugu
Umuhanzi Ruhumuriza James uzwi nka King James nawe yari ahari
Umuhanzi Ruhumuriza James uzwi nka King James nawe yari ahari
Intore Masamba
Intore Masamba
Abanyarwanda aho bari hose barangwa n'umuco w'iwabo
Abanyarwanda aho bari hose barangwa n’umuco w’iwabo
UMUSEKE.RW
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego