Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Amerika irasaba ko hakorwa iperereza ku mirambo yabonetse muri Rweru

by www.igihe.info
Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) yasabye u Rwanda n’u Burundi gukora ibishoboka byose hagakorwa iperereza ku mirambo yabonetse mu kiyaga cya Rweru kiri hagati y’ibihugu byombi.
 
Amerika yasabye ikorwa ry’iri perereza nyuma y’uko mu nama y’Ishami rya Loni rishinzwe uburenganzira bwa muntu yabereye i Geneva, tariki ya 12 Nzeri, ibihugu byinshi byagarutse ku bantu baburirwa irengero.

Muri iri tangazo rigenewe abanyamakuru, Amerika yasabye Guverinoma z’ibihugu byombi gukora iperereza ryimbitse kuri iyi mirambo mu buryo burimo ubwigenge bakifashisha inzobere mu gushakisha ibimenyetso.

Yasoje ivuga ko yiteguye ko iyi mirambo izamenyekana ba nyira yo n’abagize uruhare mu kubica bakagezwa imbere y’ubutabera.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuwa Kane tariki ya 25 Nzeri 2014, Umuyobozi w’Ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege yabajijwe no kuri iyo mirambo, asubiza ko iperereza rireba mbere na mbere u Burundi, .

Yagize ati “U Burundi nibwo bufite inshingano yo gukora iperereza, mu mikoranire dufite ntibibujije ko biramutse bisabwe twakorana ariko kugeza ubu yaba iby’ Abarundi barimo bakora yaba ibizakorwa nabasaba ko tukazategereza ikizava muri ibyo bikorwa.”

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego