Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

DRC-Kabila ageze aho gukurwaho n’ abanyamadini

by www.igihe.info
Umukuru w’ igihugu cya Kongo Joseph Kabila ubu noneho ageze aho yibasiwe n’ ibyiciro byihariye, ubu ikigezweho kikaba ari icy’ abihayimana aho urugaga rw’ amadini muri iki gihugu ( Conférence épiscopale nationale du Congo ( Cenco)) na bo basabye umukuru wa Kongo kudakora ku ngingo ihindura itegekonshinga.

Inama y’Abepisikopi Gatulika muri Congo Kinshasa, irasaba Kabila kutiyamamariza indi manda
Ingingo yabaye agatereranzamba ikaba ari iya 220 mu itegekonshinga ry’ iki gihugu aho ivuga ku mubare wa manda uwatorewe kuyobora Kongo agomba kumara ku butegetsi. Uru rugaga rw’ abanyamadini muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo rukaba rusanga guhindura itegekonshinga ry’ iki gihugu ari nko gutera intambwe usubira inyuma.
Kabila ageze aho gukurwaho n’ abanyamadini
Kabila ageze aho gukurwaho n’ abanyamadini

Mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka na bwo abanyamadini gatolika bo mu gihugu cyose bakaba barasabye perezida Kabila kudahirahira ngo abe yahindura itegekonshinga ryatowe n’ abaturage. Ubwo yavuganaga na radiyo mpuzamahanga y’ umuryango w’ abibumbye, uwungirije umunyamabanga mukuru w’ uru rugaga, Donatien Nshole yasobanuye ko nta yindi nyungu bafite mu kuvuga ibingibi uretse guharanira ko abo Leta yita abaturage na bo bakabita abakirisitu babaho neza.
Bagarutse kuri Demokarasi y’ iki gihugu ikiri mu nzira zo kwiyubaka ( democratie jeune ) batangaza ko idakwiye guhita ihura n’ inkomyi muri ubwo buto bwayo ko itegekonshinga rigomba kandi rikwiye kubahwa uko ryakabaye.
Perezida Kabila
Perezida Kabila akomeje kotswa igitutu

Aba banyamadini bakaba bakangurira abakuru ba za Paruwasi zo mu gihugu ko babwira abakiristo babo kurinda igihugu imidugararo birinda ko itegekonshinga batoye rihindurwa.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego