Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

East Africa:Kagame, Museveni na Kenyatta kuganira ku iterambere ry’ibihugu byabo

by www.igihe.info
Kagame, Museveni na Kenyatta bagiye kuganira ku iterambere ry’ibihugu byabo

Kuva ibimuso Perezia wa Uganda Yoweri Museveni, Perezida Kagame w’ URwanda na Uhuru Kennyatta wa Kenya basuye icyambu cyo Mombasa giherereye muri Kenya (Ifoto/Ububiko)

Abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, Kenya na Uganda, bagiye guhurira muri Uganda aho bazaganirira ku mishinga ibi bihugu bisanzwe bifitanye mu muhora wa Ruguru.

Iyi nama izaba tariki ya 8 Ukwakira 2014, ibere i Kampala muri Uganda.

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda mu Rwanda, Francois Kanimba, yabwiye Izuba Rirashe  ko kuri gahunda ihari ari uko aba bayobozi bazahura kuri iyi tariki, mu nama isanzwe ihuza ibi bihugu mu mishinga migari bifitanye.

Gusa iyi nama izabanzirizwa n’iy’abayobozi batandukanye tariki ya 7 Ukwakira.

Ibihugu by’u Rwanda, Uganda na Kenya bifite imishinga itandukanye igamije guteza imbere ubucuruzi mu Karere hifashishijwe ibikorwaremezo bihuriyeho, ubucuruzi ndetse n’imikoranire mu rwego rwa politiki.

Abayobozi ba Uganda, Kenya n’u Rwanda buri umwe afite inshingano yahawe, zirimo  Uganda yiyemeje iby’iyubakwa ry’inzira ya gari ya moshi n’ihuzwa rya politiki, u Rwanda rugahabwa ibijyanye na gasutamo, viza imwe ya ba mukerarugendo n’indangamuntu y’Afurika y’Iburasirazuba naho Kenya ihabwa gukurikirana  ibijyanye n’umuyoboro wa peteroli n’ibyazwa ry’amashanyarazi muri ibi bihugu.

Imwe mu mishinga ikomeye ibi bihugu uko ari bitatu bifitanye, irimo ko ba mukerarundo bajya muri ibi bihugu bakoresha Visa imwe, ikoreshwa ry’indangamuntu  ku baturage mu gihe bajya muri kimwe muri ibi bihugu, kubaka umuhanda wa gari ya moshi uzahuza ibi bihugu n’indi.

Inzira y’umuhora wa ruguru ni umushinga wavuye mu bushake bw’abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, Uganda na Kenya aho igamije kwihutisha iterambere ry’akarere binyuze mu kubaka ibikorawa remezo, ubucuruzi, politiki n’ubukungu.

Iyi mishinga ubu imaze gutuma  imodoka zizana ibicuruzwa mu Rwanda bivuye i Mombasa muri Kenya bitakimara iminsi 21 nk’uko byahoze, ikaba yaragabutse igera ku minsi 8 naho ibijya i Kampala biva Mombasa bikava ku minsi 18 ikagera ku minsi 5 gusa.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego