Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Gatsibo : Yivuganywe n’indaya nyuma yo kwanga kuyishyura amafaranga 2000 bari bumvikanye

by www.igihe.info

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Nzeri 2014 mu Mudugudu w’Ikizunguruko, Akagari ka Kigasha, mu Murenge wa Ngarama ho mu Karere ka Gatsibo umukobwa wigurisha yivuganye umugabo witwa Mugabaragira Jean Baptiste nyuma y’uko yanze kumwishyura amafaranga 2000 bari bavuganye ko amuha nibamara kuryamana

Nk’uko Iyakaremye Dominique, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngarama yabitangarije umuryango.rw, uyu mugabo ubusanzwe yakoraga mu mushinga wo gukwirakwiza amashanyarazi muri aka gace aho yacukuraga ahashingwa amapiloni.

Nyuma y’uko ejo yari amaze guhembwa, yahise ajya mu kabari hamwe n’abandi bagabo ariko bari kumwe n’uyu mukobwa ubusanzwe wigurisha.
Nyuma yo guhaga, Mugabarigira yemerenyijwe n’uyu mukobwa ko bajyana bakaryamana nuko akamuha amafaranga 2000 (ibihumbi bibiri).

Kuko uyu mukobwa ubusanzwe ataha iwabo kandi n’umugabo akaba asanzwe afite umugore ndetse n’abana, biyemeje kuryamanira munsi y’urugo iwabo w’umukobwa mu rutoki.
Igikorwa kirangiye, nibwo umukobwa yasabaga Mugabarigira kumwishyura amafaranga 2000 bavuganye ariko undi arayamwima aribwo umukobwa yatangiraga gukomera ko afashe igisambo kiri kwiba igitoki mu rutoki rwabo. Umukobwa yahise yirukira mu rugo azana ifuni ari nayo yamukubise mu gahanga gahita ashiramo umwuka.

Uyu muyobozi yakomeje adutangariza ko ubusanzwe uyu mukobwa yigurisha akaba yarabyariye iwabo ndetse akaba afite n’ubwandu bw’agakoko ka Sida. Mugabaraigira wivuganywe assize umugore n’abana 5 akaba yari atuye mu Mudugudu wa Rutovu, Akagari ka Nyarubungo ho mu Murenge wa Ngarama.

Iyakaremye Dominique, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngarama akaba asaba abaturage b’uyu Murenge kwirinda ubusinzi kuko akenshi usanga aribwo bubakoresha ibyo batateguye bibaviramo no kubura cyangwa kwamburana ubuzima, akanasaba kandi abafite ingo kwirinda gucana inyuma kuko nabyo ari intandaro y’amakimbirane ndetse n’izindi ngaruka zirimo kwanduzanya indwara.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego