Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Gukora siporo ku mugore utwite byongerera umwana ubwenge

Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Montréal (Canada) bavuga ko gukora siporo ku mugore utwite ari byiza kuko bifasha ubwonko bw’umwana gukura neza kandi vuba.

Elise Labonté-Lemoyne wo mu ishami ryiga ibijyanye n’imitsi akaba ari nawe wari ukuriye ubu bushakashatsi, avuga ko siporo zitandukanye ku bagore batwite byongerera umwana uri mu nda ubushobozi bwo gukora k’ubwonko bikazatuma avukana ubwenge bwinshi.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bagore 6 batwite bakoze siporo mu gihe cy’iminota 20 inshuro 3 mu cyumweru babikora mu gihe cy’amezi 3 ya mbere; bwanakozwe ku bagore batakoze siporo n’imwe mu gihe batwite.

Abana bari hagati y’iminsi 8 na 12 bavutse kuri aba bagore nabo bakozweho ubushakashatsi hifashishijwe utwuma dupima ubwonko(électrodes posées sur leur tête) tugaragaza ko abana bavutse ku bagore bakoze siporo ari bo bafite ubwonko bukora cyane.

Ubu bushakashatsi bukaba buzakomeza gusuzumwa mu gihe aba bana bazaba bageze mu gihe cy’umwaka umwe kugirango harebwe itandukaniro ry’imivugire yabo n’ibindi byose bikorwa n’umwana uri muri iki kigero.

Ibi kandi byemezwa na Pr Dave Ellember nawe wakoze ubu bushashatsi yemeza ko ari byiza gukora siporo ku mugore utwite kuko bigira ingaruka nziza ku mwana.

Siporo umugore utwite yemerewe gukora akaba ari izituma atamererwa nabi harimo nkaYoga, kugendesha amaguru no koga. Izi siporo zose zikaba zifasha umugore utwite kugabanya umunaniro mu gihe atwite.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego