Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

GUTANGA AVANCE: ICYOREZO KIGIYE KUMARA ABAKOBWA B’AMASUGI

by http://urukundo.info
GUTANGA AVANCE: ICYOREZO KIGIYE KUMARA ABAKOBWA B’AMASUGI
Kuri iki gihe mu Rwanda hadutse icyorezo kikaba kirimo gushinga imizi mu gihugu hose, icyo cyorezo nta kindi ni avance y’abakobwa b’amasugi. Avance ni iki ? avance ni ikimenyetso umukobwa w’isugi yemera gukorana imibonano mpuzabitsina n’umuhungu bazarushingana kugirango amwereke ko amukunda byukuri nta buryarya, bikaba bibafasha kumenya niba bombi babyara kandi bikabafasha kumenya niba umwe azashobora gushimisha undi mu gihe bazaba barabanye.

Gutanga avance bituma igihe cya fiançaille(mu gihe cyo kurambagizanya),cyangwa cyo kumenyana neza kiba gito, umukobwa akisanga atwite bagahita bakora ubukwe bafite parapara. Iki cyorezo kigiye kumara abakobwa b’amasugi kuko umukobwa ukimenyana n’umuhungu nawe asigaye atanga avance ,ikibabaje nuko iyo umuhungu amuteye inda ahita amwihakana,iki cyorezo kiragayitse mu muco nyarwanda.

Ingo z’iki gihe ntizikimara kabiri kuberako nta musingi w’urukundo no kumenyana ziba zifite, kuko gukora imibonano mpuzabitsina ntago ariko kumenyana neza. Ese ushobora kwereka umukunzi wawe ko umukunda mutagombye gukorana  imibonano mpuzabitsina ? niba bishoboka wabigenza ute ?



Hari igihe abakunzi bakorana imibonano mpuzabitsina kugirango umwe yereke undi ko amukunda bikarangira umwe cyangwa bose babihiwe kuberako umwe atamenyereye umubiri w’uwundi  bikaba byatuma ubucuti bwabo burangirira aho.

 Dore uburyo wamugaragariza ko umukunda mutagombye gukora imibonano mpuzabitsina : gusomana ku minwa,kumubwira utugambo twiza,kumutera imitoma,kumuhobera cyane,gufatana ikiganza mu kindi,gukoranaho,kumutumira mu rwiyuhagiriro (piscine).

Kumuha impano y’urukundo atazibagirwa no kumutembereza.


Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego