Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Hagati yanjye nawe harimo ikinyuranyo kimyaka 13, hari ikibazo cyazagaragara murukundo rwacu?

by http://urukundo.info
Mbanje kubasuhuza mugire amahoro, maze igihe nsura urubuga rwanyu ndetse nishimira ibintu byinshi mutugezaho bitandukanye, cyane cyane amakuru yo hanze y’igihugu. ibi bikaba bituma nabasaba ko mwajya mutugezaho n’amakuru menshi yo mu Rwanda kuko nayo aba akenewe.

Muby’ukuri, nyuma yo gusura urubuga rwanyu, nkasura inkuru ijyanye n’ikinyuranyo kimyaka kubakundana yasohotse mugihe gishize, nanjye nifuje ko abasomyi bururu rubuga rwa menyanibi bangira inama kubyerekeye urukundo rwanjye hamwe n’uwo numva duteganya kuzarushinga mugihe kri imbere biramutse bibaye byiza.

Ndi umusore w’imyaka 28 y’amavuko, iwacu ni mukarere ka Muhanga. ndangije kaminuza mu ishami ry’icungamutungo nkaba maze n’amezi agera kumunani nangiye akazi. nakundanye n’umubwa kuva agifite imyaka 11 y’amavuko, kugez’ubu aho afite imyaka 15. twagiranye ibihe byiza kuko ubusanzwe twarareranywe cyane kuburyo tuziranye bihagije, nkaba mbona ariwe ugomba kuzambera umufasha mugihe kiri imbere arangije amashuri ye yisumbuye.

Nkuko nabibabwiye haruguru, ndakuze nkuko imyaka yanjye ibigaragaza kandi nkaba ndangije amashuri ya kaminuza, ariko umukobwa dukundana ageze mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye. inshuti zanjye zikaba zikomeza kunsha intege zimbwira ko akiri umwana muto kuburyo ikinyuranyo cy’imyaka 13 murusha ari myinshi. inshuti zanjye ziri kunshishikariza gushaka undi mukobwa ukuze, turi murungano rumwe.

Ese mubyukuri, nemere ndeke gutegereza igihe azarangiriza ishuri, nshake undi turi murungano rumwe? ese ko mukunda cyane nzabasha kumwiyibagiza. mungire inama …

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego