Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

IBICE BY’UMUBIRI W’ABAKOBWA BIKURURA ABAHUNGU CYANE

by http://urukundo.info

IBICE BY’UMUBIRI W’ABAKOBWA BIKURURA ABAHUNGU CYANE
Amabere, amatako, iminwa ? Ni ikihe gice cy’umubiri w’abakobwa gikurura cyane abahungu ? Inyigo yakozwe n’abashakashatsi bo muri kaminuza zo mu Bwongereza no muri Afurika y’Epfo yatanze igisubizo.

Nyuma y’iyi nyigo abashakashatsi batangaje ibyayivuyemo bavuga ko nyuma yo kubaza abagabo 300 by’umwihariko abaturuka muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara ngo basanze igisubizo gisa nk’aho kidasobanutse kuko ngo wasangaga aba bagabo badahuriza ku gisubizo kimwe.

Gusa ngo mu bice byahurijweho na benshi, umunwa waje ku isonga kuko ngo iminwa yabonye amajwi angana na 7,9/10. Iminwa ikurikirwa n’ijosi n’amajwi 7,5/10.

Imoko z’amabere nizo zikurikiraho n’amajwi 7,3/10. Amabere agakurikirwa n’amatako n’amajwi 4,5/10 hanyuma hakaza amayunguyungu n’amajwi 3,5/10.

Mu gukora uru rutonde rwavuye mu nyigo yakozwe, abagabo mu mvugo zabo bavuze ko isura y’umukobwa ikurura abahungu benshi kurenza ibindi bice, hanyuma ijosi rigakurikirwa n’igituza.

N’ubwo hari abibwira ko amaguru y’abakobwa akurura abahungu benshi ariko mu bahungu babajijwe ibice by’abakobwa bibakurura cyane, amaguru ntiyaje mu bice byabonye amajwi menshi kuko ngo amaguru yabonye 1/10.

Gusa mu kuvuga ibi abashakashatsi bavuga ko nubwo aba bahungu bagaragaje ibice bibakurura cyane ku bakobwa ntibashyiremo amaguru ariko ngo aba bashakashatsi ntibirengagije ko hari n’abahungu bikundira imiterere y’amaguru y’abakobwa.

Ikindi kandi aba bashakashatsi banavuga ko abahungu bose batanyurwa n’ibice bimwe akaba ariyo mpamvu ngo umukobwa uri kumwe n’umuhungu ngo agomba kumenya igice cye gikurura uwo muhungu cyangwa se icyo uwo muhungu amukundaho cyane.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego