Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ibintu 5 bisenya ingo muri iki gihe

N’ubwo ubusambanyi buri ku isonga mu gusenyuka kw’ingo nyinshi, hari ibindi bintu bitanu nabyo biri gusenya ingo.



1.     Inshuti mbi : Inshuti mbi zisenya urugo mu buryo bubiri :

- Zikubwira amagambo y’ubujajwa, y’ibihuha adafite gihamya nawe kubera kuzizera ukayemera ukayagenderaho nta perereza ryimbitse ukoze.

- Zizi ibyawe byose, zizi intege nke zawe n’amakosa yawe zikabiheraho zitereta uwo mwashakanye zikamugutwara.

2.     Umwanya : Muri iki gihe abantu benshi barahuze kuburyo batabona umwanya uhagije wo kwita kubo bashakanye.

3.     Irari : Umuntu urarikira ibyo adashobora kubona, iyo abonye umutunzi umutereta bituma ahita amusanga akareka uwo bashakanye.

4.     Gutera inda : Iyo umusore n’umukobwa bakubaganye kandi badakundana, umukobwa bikamuviramo gusama, bituma bihutisha gahunda y’ubukwe bagashyingiranywa. Ariko iyo hashize igihe ntibatinda kubona ko bibeshye kuko batangira kuryana bagasenya urugo rwabo.

5. Urukundo ruke : Mu guhitamo uwo mwashingana urugo iyo utagendeye ku rukundo ahubwo ukagendera ku bintu bimwe na bimwe nk’amashuri, ubutunzi, ubwiza,.. hari igihe usanga waribeshye ku muntu bikakuviramo gusenya.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego