Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

IBINTU BYAFASHA UMUHUNGU KUBA MWIZA NO KUGARAGARA NEZA IMBERE Y’UMUKOBWA.

by http://urukundo.info

IBINTU BYOROSHYE CYANE BYAFASHA UMUHUNGU KUBA MWIZA NO KUGARAGARA NEZA IMBERE Y’UMUKOBWA.
Ubusanzwe abasore bavuga ko ubwiza bw’umusore bugaragarira mu mufuka. Abakobwa bo siko babibona, kuko hari igihe uzasanga hari umusore bahurizaho bavuga ko ari mwiza ko ari beaugar. Ku basore umubeaugar ni umusore w’ijeya wateruye ibyuma. Guterura ibyuma no gukora sport nyinshi bishobora gutuma abakobwa bakwibonamo bakakubonaho ubwiza budasanzwe. Dore n’ibindi bintu byagufasha kuba mwiza, kugaragara neza imbere y’abakobwa no kurushaho kubakurura.
1-Niba ufite ubwanwa jya wibuka kubwogosha buri gihe no kubugirira isuku. Wirindeko hazamo ibiheri. Wibuke kandi no kogosha umusatsi wawe neza.

2-Jya wita ku ruhu rwawe cyane cyane urwo mumaso. Wibuke koga mumaso buri uko ubonye akanya, nibinashoboka wogemo n’amazi ashyushye unisige amavuta. Ibi bizatuma uruhu rwawe rworoha cyane kandi ugire mu maso heza nk’ah’agahinja.

3-Ibuka guca inzara zawe buri gihe yaba izo ku ntoki n’izo ku mano. Kandi wibuke koza amenyo yawe no koza mukanwa.

4-Kora ibishoboka byose wambare imyenda ifite isuku hamwe n’inkweto, wirinde ko kumyambaro yawe hagaragara ikizinga, icyondo cyangwa ivumbi. Ushake uburyo wahumura neza nta cyuya. 
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego