Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

IBINYOMA 6 ABAKOBWA BAKUNDA KUBESHYA

by http://urukundo.info

IBINYOMA 6 ABAKOBWA BAKUNDA KUBESHYA
1.Ndi mu mihango

Sinkeka ko hari umugore cyangwa umukobwa utajya ubeshya iki kinyoma, yitwaza ko ari mu mihango nk’impamvu ituma atakora imibonano mpuzabitsina, ariko mu byukuri ntabwo akenshi ari uko aba ari mu mihango ahubwo ari ukubera ko atari muri uwo mwanya wo gukora imibonano mpuzabitsina, cyangwa se yarakaranyije n’umugabo we, cyangwa we icyo agushakaho ari izindi nyungu ze bwite zitari izo gukorana imibonano mpuzabitsina.


2.Ndaba niteguye mu munota umwe

Umunota umwe uvamo isaha,iki nacyo ni kimwe mu binyoma abagore bakunze kugira ; byo uba ukeneye kugaragara neza, ndetse uba ukeneye kwisiga ukanogereza yewe uba ukeneye no kwiborosa ubundi amenyo agacya, bityo gerageza umenye ko bibangama cyane, ibi wagakwiye kubikora mbere kuko gahunda uba uyizi.

3. Nta Telefone ngira

Mbabwije ukuri iki ni ikinyoma buri mukobwa wese abeshya kenshi,iki kinyoma ubundi abakobwa bakunze kukibeshya umusore batishimira, cyokoza abenshi ntabwo bakoresha iki kinyoma babigambiriye ahubwo ni ukugira ngo bace intege abo basore batishimira maze bareke kubiruka inyuma.

4. Ntabwo ndakaye

Iki nacyo kirakunzwe cyane muri ibi bihe n’abakobwa,uba ubona mu maso ye ko yarakaye, isura ye yahindutse, ariko wamubaza ngo ko warakaye cyangwa ngo ko wababaye akakubwira ngo ntabwo yarakaye.

5.Ntabwo nigeze numva telephone isona

Iyo umugore cyangwa umukobwa yarambiwe umugabo we cyangwa hari umuhungu umutesha umutwe adashaka, iki nicyo kinyoma amubwira, akenshi aba yumvise Telefone isona ariko ntashake kuyitaba, ahubwo agahita ayishyira muri Silence.

6. Ntabwo nonaha nditegura ibyo gukundana

Iyo umusabye ko mwakundana agusubiza ko adashaka gukundana ndetse akaguha nubusobanuro ngo butuma adashaka gukundana nonaha, akakubwira ko adakeneye abahungu bamushyira mu byago nonaha cyangwa ko adakeneye umuntu wamububabaza, rimwe na rimwe azagusubiza aya magambo “ntabwo mbishaka nshuti”ariko ukuri ni niba umukobwa nta mukunzi wundi afite aramukeneye, bityo nakubwira gutya ntugacike intege ahubwo ujye ukomeza umuhatirize,ayo
mahirwe se yayakurahe yo kubana nawe.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego