Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ikirezi Melissa wavukanye virusi itera SIDA afite icyizere cy’ubuzima

Ubwanditsi : Melissa Ikirezi yavutse mu muryango w’abana bane, aba ari we wenyine uvukana ubwandu bwa Virusi itera Sida. Yagize imyaka 11 ataramenya ko abana n’ubu bwandu. Nyuma y’aho abimenyeye ku myaka 12 yafashe icyemezo cyo kwiyakira no kugira intego mu buzima. Ibi ni byo anifuza ko byaranga urundi rubyiruko rwagize ibibazo nk’ibye. Ku myaka 20, Melisa arangwa n’umutima wo guharanira uburenganzira bwe n’ubw’abandi bameze nkawe, kurwanya akato n’ihohoterwa rikorerwa ababana na Virusi itera Sida ndetse no kumvisha urubyiruko ko kubana n’ubwandu atari iherezo ry’ubuzima. Kuri we kwigirira icyizere no guha icyerekezo ubuzima niyo ntego ikwiriye kubaranga.
Melissa yarangije amashuri yisumbuye afite amanota meza, ubu yiga I Nairobi muri Kenya muri Kaminuza yitwa USIU Africa (United States International University Africa).
Mu buhamya yitangira mu magambo ye bwite IGIHE yabakusanyirije, hakubiyemo ibibazo yahuye nabyo n’uko yabashije kubivamo ndetse n’inama ku rubyiruko cyane cyane urubana na Virus itera SIDA

Ikirezi Melissa ahorana akanyamuneza
Nitwa Ikirezi Melissa ndi umwana wa kane mu muryango wacu. Iyi nkuru ni ukuri, mu yandi magambo ni ubuhamya nifuza gusangira namwe haba mwe abo turi mu cyiciro kimwe n’abandi. Ndashimira cyane benshi mwamfashije kumva ko nshobora kuba navuga. Ndababwira imbogamizi nagiye mpura nazo mu myaka 20 maze n’uko nabashaga kwiyaka ibyo bibazo byose.
Ndi Umunyarwandakazi wavukiye mu muryango wishimye w’umugabo w’intwari n’umugore mwiza. Bari bafite abana 3 b’abakobwa beza nka mama wabo kandi bazi ubwenge nka se. Papa wabo yari umugabo utifuzaga ko hari ikibi cyagera ku bana be, agahana abana be igihe hari aho bateshutse. Ese utekereza ko ibi byishimo byabayeho iteka ?
Oya ! Nyuma y’igihe mama yaje gusama indi nda y’umwana w’umuhungu. Aya yari amakuru meza ku muryango, igihe kigeze ngo agahungu keza kavuke, kapfuye mbere y’uko kagera ku Isi. Ibi si byo byabaye gusa kuko mama yahise abura ubwenge ajya muri koma iminsi itatu. Abaganga bafashe icyemezo cyo kumutera amaraso kuko yari yatakaje menshi cyane, bagerageza gukiza ubuzima bwe. Gusa iki cyemezo nticyari cyiza kuko byazanye ibibazo byinshi mu muryango. Wakwibaza uti ese ibyo bibazo ni ibihe ?
Muri icyo gihe serivisi z’ubuvuzi zari zikennye cyane, ntabwo banapimaga byibuze amaraso bagiye gutera umuntu, ubukangurambaga kuri SIDA nabwo bwari hasi cyane. Aho rero niho mama yakuye kwandura Virusi itera SIDA, ntiyari azi ibiri kuba ni uko nawe yanduza umugabo we. Abantu batangiye kujya bavuga ibya SIDA, mama aza kujya kwipimisha SIDA kuko yari amaze kumenya ko yandurira mu guhura kw’amaraso kandi azi ko yahawe amaraso kenshi. Mama yifuzaga ko umuryango we wagira ubuzima bwiza. Muganga yaje kumubwira ko yanduye ndetse amugira inama yo kuzana umugabo we ngo nawe yipimishe. Papa nawe yari yaramaze kwandura Virusi itera SIDA, ku bw’amahirwe abana 3 bari bafite bose bari bazima.
Hanyuma se njye ndaza nte muri iyi nkuru ?
Kuva ubwo rero bafashe icyemezo cyo kutazongera kubyara undi mwana kugirango barinde abandi bana kuba bavukana ubwandu. Gusa nyuma y’igihe, byabaye nk’ibitangaza. Mama yatangiye kumva ibimenyetso bidasanzwe, agiye kwa muganga asanga atwite umwana. Abibwiye umugabo we ntibyamushimishije ariko bafata umwanzuro wo gukora uko bashoboye kose ngo barinde uwo mwana.
Ibi byose ubwo byabaga hari hakiri mu 1993. Nyuma y’amezi nk’ane, ibyabaye mu Rwanda mwese murabizi ; Jenoside yakorewe abatutsi. Umuryango mvukamo nawo wabarirwaga mu gice cy’abatutsi bahigwaga, bivuze ngo twari ku rutonde rw’abagombaga gupfa. Ku bw’Imana iwacu babashije guhungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Muri ayo makuba yose mama ntiyari agishoboye kurinda wa mwana we, umukino wari wahindutse. Yashoboraga byibuze kumurinda gupfa. Ku itariki ya 29 Kanama 1994 abyara umwana mwiza w’umukobwa, ari we njye.
Ubwo umutekano wari wongeye kugaruka mu gihugu cyacu, iwacu bagarutse mu Rwanda. Nyuma y’umwaka umwe gusa papa yari asubiye mu kazi mama nawe ajya gukora muri UNDP, umuryango wongeye gutekana.
Mama yafashe icyemezo cyo kujya kumpimisha Virusi itera SIDA, igisubizo cya muganga cyaje kigaragaza ko umwana yanduye. Kuva icyo gihe mama yahise ahinduka undi muntu atangira ubuvugizi ku bantu b’inzirakarengane atitaye ku cyo bazira. Atangira kwita by’umwihariko ku mwana we wari waravukanye ubwandu.
Ariko se ibi byamaze igihe ?
Nyuma y’igihe gito papa yahise yita Imana azize SIDA. Mama ntiyigeze arihingutsa ngo agire uwo abwira icyo data yazize kuko muri icyo gihe iyo wagiraga uwo ubwira uko uhagaze washoboraga guhita utabwa, ukaba igicibwa muri sosiyete. Ntabwo byari byoroheye mama gukomera kuri iryo banga rikomeye no kwita ku muryango wenyine. Bamwe mu muryango batangiye kubimenya.
Ku itariki ya 29 Gicurasi mu 2001, Mama nawe yaje kwitaba Imana. Icyo gihe njye nari mfite imyaka 6 n’igice. Bakuru banjye batatu, umwe yari afite imyaka 18, undi 16, undi 15. Icyo gihe njye nta na kimwe nari nzi mu byari biri kuba yewe sinari nzi n’uko mpagaze. Nabwirwaga ko mama yazize maraliya. Mukuru wanjye ubwo niwe wagombaga kunyitaho. Ibi ntibyari bimworoheye ku myaka 18. Icyifuzo cya nyuma cya mama cyari uko mama wacu (umuvandimwe wa mama) yazatwitaho.
Ntabwo namaranye igihe na bakuru banjye kuko bigaga baba ku ishuri. Barangije amashuri yisumbuye bajya kwiga mu mahanga njye nsigarana na mama wacu imyaka igera kuri 5.
Nababazwaga n’uko ntari muzi neza, ariko yakundaga kumbwira ko ngomba kuba uwo nifuza kuba we kandi ko ngomba kujya nita ku bandi mbere yo kwiyitaho kuko abantu bagirwa n’abandi. Ibyo narabizirikanye mu bwana bwanjye.
Kubera kuba hamwe n’abandi bana, naje kuvumbura ko nshobora gukina ikinamico. Iyo byageraga ku gukina ikinamico zishishikariza bantu kwirinda SIDA narabikundaga cyane. Rimwe umwe mu nshuti zanjye yaje kumbaza niba narigeze nipimisha Virusi itera SIDA. Ubwo namubwiraga ko ntigeze nipimisha yahise ambwira anyishongoraho ko ibyo umuntu akunda gukina akenshi bimukurikirana. Kuva ubwo natangiye kugira ubwoba.
Nafashe umwanzuro ukomeye cyane wo kujya kwipimisha ntawe natse uruhushya. Basabaga amafaranga yo gukorera icyo kizamini, ikindi ntabwo nari nujuje imyaka 18, bansaba ko ngomba kuza mperekejwe n’ababyeyi. Nahisemo kubibwira mukuru wanjye, gusa anyima uruhushya ambwira ko azanyemerera ningira imyaka 15. Ubwo nari mfite 11 gusa. Kuva ubwo natangiye gutekereza ko hari ikintu kibi bari kumpisha.
Mama wacu yari afite amafaranga menshi, akampa buri kintu cyose nshaka. Nyuma y’umwaka umwe banyemereye kujya kwipimisha. Ku bw’amahirwe make basanga naranduye. Sinzibagirwa umunsi nahabwaga ibisubizo, ubwo muganga yambazaga niba naba nzi aho nakuye ubwandu. Namusubije ko ntahazi ariko ko ntekereza ko naba narabukuye kuri mama. Mamawacu yashatse guhishira iryo banga rikomeye rya Papa na Mama ahita ambaza yihuze niba nta muhungu naryamanye na we mbere y’uko nipimisha. Namubwiye ko ntawe, akomeza kuntota ngo hato ntagira icyo mubaza.
Nyuma yo kumenya uko mpagaze natangiye kwibaza ku hazaza hanjye ; niba nzashaka nkabona umugabo mwiza n’urubyaro. Ntangira gufata ibinini bigabanya ubukana byitwa “Anti-Retroviral”, namaze umwaka wose nibaza ibibazo amagana. Natekereje ko nshobora kureka iyo miti wenda nkarwara ngahita nipfira kuko n’ubundi nta buzima numvaga mfite.
Ariko se kuki natekerezaga ko napfa nkavaho ?
Impamvu natekerezaga gutyo ni uko nta muntu nagiraga wo kubwira agahinda kanjye. Nabonaga uko iminsi ishira ngenda mba ikibazo, nkumva byaba byiza ko izina ryanjye risibwa mu mazina y’abariho. Natekerezaga ko ntari nk’abandi bana b’abakobwa, ko nta muhungu ushobora kungira umukunzi we kubera ko ndwaye SIDA, numvaga ko nta n’undi mwana tungana ufite ikibazo nk’icyanjye.
Icyo nakoze, nahagaritse gufata imiti, umwaka wa 2007 wose nawumaze ndwaye. Wari wo mwaka wanjye wa mbere mu mashuri yisumbuye. Ibi byatumye nsibira mu ishuri.
Ibindi bibazo nahuye nabyo byari ukwiyumva ko ntandukanye n’abandi. N’ubwo nageragezaga gukina n’abandi, kumva ko ntameze nkabo byabaga bindi mu mutima nageragezaga no kubyirengagiza nkumva ko nibeshya.
Buri gihe nahoraga nsenga nkatakira Imana nti “Mana kuki waretse ibi byose bimbaho, ukanantwara mama ariwe wari kunyitaho ?” Kuva ubwo ntagira kwanga Imana ndetse wanambwira ngo tujye mu rusengero nkakubwira ko nta gahunda ngirana n’Imana. Numvaga Imana yikunda, ariko byari ukwishyira mu kato.
Umwe mu nshuti zanjye witwa Gladys yaje kumbwira ko ntacyo twakora ku hashize ariko ko ahashize hashobora kutwigisha byinshi. Kuva ubwo natangiye gutekereza ku buzima bwanjye bw’ahazaza. Ntangira kwibona mu bandi bana no kwiga kubaho ubuzima busanzwe. Nibwo naje gusabwa n’umuhungu ko twakundana bwa mbere mu buzima bwanjye maze ndamwemerera.
Gukundana n’umuhungu kandi mbana na virusi itera SIDA ; ese iki cyari icyemezo cyiza ?
Ku ruhande rwanjye numvaga binshimishije ariko abavandimwe banjye n’abandi ntibumvaga ko umuntu urwaye SIDA afite uburenganzira bwo gukunda akanakundwa. Ibi byaje no kugera ku muganga wankurikiranaga, ahita ambuza gukundana. Gusa ibyo ntacyo byabwiye.
Ubwo mama wacu yamenyaga ko ntigeze ntandukana n’umuhungu twakundanaga, yashakishije izindi nzira zo kudutandukanya. Yakoresheje indi nshuti yanjye ariko biba iby’ubusa. Nafashe icyemezo cyo kubwira umuhungu twakundanaga ukuri kuri njye. Gusa ntiyabyemeye yabigize urwenya, kuri we ngo icyo yari azi ni uko yankundaga gusa.
Bakomeje gushaka uko badutanya, kugeza babigezeho. Ngo nta burenganzira nari mfite bwo gukunda no gukundwa kandi ndwaye SIDA. Iri ni ihohotera kandi hari n’abandi bana bahura naryo. Kuva ubwo nafashe umwanzuro wo kutazigera nongera kugira umuntu n’umwe nkunda. Ku ishuri nigagagaho nari narabwiye umwe mu bana twiganaga iryo banga ryanjye nawe abibwira abandi bana, baranyanga ku buryo batashakaga no kumvugisha. Byari bingoye kubana n’abantu batankunda.
Namaraga igihe kinini ndi njyenyine ndira. Nagombaga gukora ikizamini gisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, ngikora neza ku bw’amahirwe ndagitsinda.
Ese agahinda no kwigunga natangiye kubisohokamo nte ?
Ubwo nari mu biruhuko ntegereje amanota, nahuye n’ikintu cyahinduye ubuzima bwanjye. Icyo cyari “Kigali Hope Association”, iri ni ishyirahamwe ryashinzwe n’abana bameze nkanjye. Iri shyirahamwe ryatangiriye muri Kaminuza yahoze yitwa KIST, ubu ni (UR College of Science and Technology) ritangizwa n’abana babana n’ubwandu bwa Virusi itera SIDA bagiye kwiga muri iryo shuri. Intego yaryo ni ugukorera ubuvugizi abana nkanjye. Mu biruhuko baje ku ivuriro ryankurikiranaga banyitaho, nongera kugarura icyizere cy’ubuzima.
Bari baramaze kugarura icyizere cy’ubuzima no guha icyerekezo ubuzima bwabo, gusa kuri njye byari bikinkomereye. Baranyigishije nk’urungano, ntangira kumva ko mfite n’inshingano zo kuva mu bwigunge nanjye nkatangira kurengera uburenganzira bwa muntu.
Batumye ngira ubushobozi bwo guhangana n’ikibazo cyo kwigunga, kurwanya akato, gukangurira abantu kurinda ubwandu bushya, no kurwanya ko abana banduzwa n’ababyeyi igihe bavuka. Namenye kandi no kurwana n’ikibazo cyo kutigirira icyizere ndetse ntangira kumva mfite inshingano zo kuvugira abandi bana bameze nkanjye.
Ese umuryango wanjye wanyemereraga kuvuga ko rwaye SIDA no kujya mu bindi bikorwa ?
N’ubwo nashakaga gukora ibyo byose, umuryango wanjye ntabwo wifuzaga ko navuga uko ubuzima bwanjye buhagaze. Ndibuka mukuru wanjye yigeze kumbwira ko ndi mukuru nshobora gukora ibyo nshaka ariko ko nta gukina n’ubuzima. Ubwo yashakaga kunyumvisha ko ibyo ari ukwishyira hanze ; mbega ngo mbage nifashe. Kuva ubwo natangiye kuba njyenyine nta bufasha bw’umuryango mfite, abambaga hafi bari abo twabanaga muri rya shyirahamwe. Ibaze nawe kwangwa n’umuryango wose ngo urabakoza isoni.
Mukuru wanjye yareruye ambwira ko ninibeshya nkavuga ko ndwaye SIDA mu ruhame nzahita nibagirwa ko tuvukana. Nabagaho mu bwoba bukabije, narihebye ariko ngakomeza kumva ko ngomba gukomeza urugamba natangiye.
Ibi se byarakomeje ?
Naje gutangira icyiciro cya kabili cy’amashuri yisumbuye. Nagize amahirwe yo kuganira n’umuyobozi w’Ikigo mubwira byose kuri njye ndetse musaba ubufasha. Namusabye ko yanshyigikira mu gushinga itsinda (club) ryo kurwanya SIDA (Club anti-SIDA) mu kigo ku buryo twajya twungurana ibitekerezo n’abandi, kugaragaza ububi bwayo n’uko yakwirindwa. Nishimiye uburyo yanyakiriye n’ubufasha yampaye muri byose.
Gusa no kuri iri shuri naho sinabuze imbogamizi nkomeza guhura nazo. Sinigeze ncika intege, ahubwo nafatanyaga n’ikigo gutanga ibiganiro, gutanga ubuhamya no kugaragariza abana bafite ikibazo nk’icyanjye ko atari ryo herezo ry’ubuzima.
Naje kubona abana babiri Innocent na Frank, bambereye igitangaza mu buzima bwanjye. Bangaragarije ko ibyo nkora mu kigo byubaka benshi kandi ko ntakwiye kongera kwiheba n’umunsi n’umwe. Baje gutuma na bakuru banjye bangarurira icyizere.
Ntibyabuzaga bamwe kudutuka, bakatwita abapfu, abarwayi, ibicucu abakobwa ba SIDA n’ibindi byinshi, icyo gihe ariko nari naramaze gukomeza umutima nabaga niteguye icyo ari cyo cyose kandi niteguye guhangana nacyo.
Mama wanjye yajyaga ambwira ko ngomba gutekereza cyane kandi ngashyira abandi imbere kugirango nzabe umuntu ukomeye. Ubu rero ikindaje ishinga ni ukurwanya ubwigunge n’akato gashyirwamo ababana na Virusi itera SIDA. Ngomba kandi no kubakorera ubuvugizi.
Ihohoterwa dukorerwa twebwe ababana n’ubwandu ntabwo buri wese apfa kuribona, akenshi rinagera no ku kwica amategeko.
Mu buzima bwanjye nsezeranya umuryango wanjye kutazigera mywutetereza, ahubwo bazishimira kubona ntera imbere kuko ari wo mugambi mfite. Ubu mfite icyizere cy’ubuzima kandi numva nzabaho igihe kirekire nkigirira akamaro nkakagirira n’abandi ndetse n’Igihugu cyanjye.
Narangije amashuri yisumbuye mfite amanota meza, ibi byampesheje kujya kwiga I Nairobi muri Kenya muri Kaminuza yitwa USIU.
Nta muntu wumvaga ko umwana ubana n’ubwandu ashobora gutsinda akajya no kwiga mu mahanga. Ibi birashoboka kuko narabikoze. Abana bafite ibibazo nk’ibyanjye bakwiye kumva ko batagomba kwiheba. Bagomba gukomera, bakiyakira bagaha ubuzima bwabo icyerekezo cyiza. Mfite intego yo kurangiza amashuri yanjye n’amanota meza cyane nkazaba umuntu ukomeye mu Rwanda no mu mahanga.
Icyo nshyira imbere kuruta ibindi ni ubuvugizi bw’abana bameze nkanjye, kandi nizera ko nzabigeraho. Nkunda gusenga cyane, nkashimira Imana ko yamfashije mu buzima bwanjye, ikandinda aho nagize intege nke. Ubu mbona ko mfite icyerekezo cyiza.
Niba nawe waranyuze mu bibazo nk’ibyanjye, ihangane kandi uhagurukire kurwanya ihohoterwa n’akato gahabwa abameze nkatwe. Nshimira cyane abana bose twabanye muri ubwo buzima bwanjye. Benshi baramfashije, iki ni na cyo nifuza ku bandi bana babana n’ubwandu nkanjye ko bajya bafashwa kuko baba bakeneye umuntu ubaba hafi.
JPEG - 21.9 ko
Melissa atumirwa gutanga ubuhamya mu nama mpuzamahanga agafasha bagenzi be
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego