Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Imyitozo 5 wakora kugira ngo wongere ubushobozi bw’umutwe wawe

Abahanga mu mitekerereze y’umuntu bakunze kujya impaka ku buzima bwo mu mutwe. Gusa ikidakunze kuvugwaho, ni ubushobozi bwawo. Ubushobozi bwo mu mutwe ni ukuvuga ko umuntu aba abasha kugenzura amarangamutima ye, kuyobora ibitekerezo, ndetse no kwitwara neza, n’ubwo haba hari ibibazo. Kuzamura ubushobozi bw’umutwe rero, ni ukubona imbaraga zo kubaho nk’uko indangagaciro zawe ziri ndetse no kubasha gukora igisobanuro cy’ubutsinzi bwawe.

Ubushobozi bwo mu mutwe busaba gukora cyane  ndetse no kumenya gufata umwanzuro. Bijyanye no kwitoza imico y’ubuzima  no gutanga igihe n’imbaraga mu kwihindura.

Gusa n’ubwo ubushobozi bw’umutwe buza byoroshye iyo ubuzima ari bwiza, ubushobozi nyabwo bwawo buza mu gihe cy’ikibazo cy’ingutu.  Ubumenyi bwo kuzamura ubushobozi bw’umutwe ni inzira nziza yo kwitegura guhangana n’inzitizi zidashobora kubura mu buzima.

Hari imyitozo myinshi umuntu yakora agateza imbere ubushobozi bw’umutwe we.

1.Kugenzura imyizerere idafite aho ishingiye

Abantu muri rusange tugira imyizerere itandukanye kuri twebwe ubwacu ndetse n’isi. Ibyo twemera bizamuka uko igihe gishira kandi bigashingira ku mateka yacu. Wamenya imyizerere yawe cyangwa se ntuyimenye, byanze bikunze igira ingaruka ku mitekerereze, imyitwarire ndetse n’ibyiyumviro byawe.

Rimwe na rimwe imyizerere y’umuntu iba idashingiye ku kuri, ndetse itanubaka. Urugero nk’iyo wizera ko mu buzima udashobora gutsinda, ntuzigera witabira gushakisha akazi keza, cyangwa se ukanga kujya kubazwa mu gihe waba watoranyijwe mu bapiganwa. Birashoboka rero ko imyizerere yawe ishobora kuba ubuhanuzi  kuri wowe.

Mu rwego rwo gukomeza umutwe wawe rero, toranya imyizerere ufite, imibi uyireke, imyiza uyikomezanye. Ikuremo kandi ko ikintu buri gihe mu buzima gihora ari ukuri cyangwa ikinyoma. Habaho impinduka. 

2.Gutakaza imbaraga z’umutwe ku bintu bifite akamaro

Gutakaza ubwonko ku kintu udashobora kugenzura - nk’igihe cy’imvura nyinshi-, bitakaza imbaraga z’umutwe mu buryo bwihuse. Uko utekereza ku bibazo utabasha gukemura, ni ko ugira imbaraga nkeya zo kurema agashya kakemura icyo kibazo.  Bika imbaraga zawe kugira ngo uzikoreshe imirimo yubaka, nko gukemura ibibazo no gushyiraho intego - nko gushaka ibyagufasha mu gihe cy’imvura -  Niba ibitekerezo byawe bidatanga umusaruro,  shyira imbaraga mu gushakisha ingingo zo gutekerezaho zifasha. Uko ubikora kenshi, ni ko bizaba umuco mu buzima bwawe.

3.Gusimbuza  ibitekerezo bibi ibitekerezo byubaka

N’ubwo abenshi muri twebwe tudafata igihe ngo dutekereze ku bitekerezo byacu, kuzamura ubumenyi ku buryo imitekerereze yawe imeze ni ingenzi mu guteza imbere imikomerere y’imitwe yacu. Imitekerereze mibi nk’urugero ngo "sinshobora gukora ikintu kiri cyo” n’ibindi bitandukanye, bikubuza kugera ku bushobozi bwawe bwuzuye. Reka ibitekerezo bibi mbere y’uko bikurenga maze bikinjira mu myitwarire yawe. Ibitekerezo bibi bisimbuze ibyiza. Ibitekerezo byiza kandi ntibisaba kuba iby’agahebuzo, ahubwo bisaba kuba ibishingiye ku kuri gufatika. Urugero " mfite intege nke, mu kintu runaka, ariko na none mfite imbaraga nyinshi ahandi”. Guhindura ibitekerezo bisaba kwigenzura buri munsi, ariko byagufasha kuba neza.

4.Kwitoza kwihanganira ikikubangamiye

Kuba ukomeye mu mutwe, ntibivuga ko utagira ibyiyumviro, ahubwo bigusaba kumenya neza uko ibyiyumviro byawe biteye, kugira ngo umenye neza uburyo ugomba kwitwara mu gihe cy’amarangamutima. Gukomera mu mutwe ni ukwemera amarangamutima utagenzuwe na yo, ndetse no kuyirengagiza mu gihe hari icyo ushaka kugeraho akakubera inzitizi. Kwihanganira ibikubuza umudendezo bisaba kwitoza ariko byoroha iyo wigirira ikizere.

5.Kugenzura ibyo wagezeho buri munsi

Muri iyi minsi, ntibyoroshye kubona umwanya wo kwitekerezaho, ariko kubona uwo mwanya ugapima aho ugeze mu kuzamura ubushobozi bw’umutwe ni ingenzi mu buzima. Ku mpera ya buri munsi, ibaze icyo wize mu bitekerezo byawe, mu marangamutima ndetse n’imyitwarire. Reba ibyo ukeneye guhindura cyangwa kugeraho ku munsi ukurikiyeho.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego