Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ingaruka mbi za filimi zo guhuza ibitsina utari uzi

www.gituba.org

Ingaruka mbi za filimi z’urukozasoni utari uzi-utigeze ubwirwa

 208  1
 0
Posted: September 18, 2014
- See more at: http://inyarwanda.com/gukunda/?Ingaruka-mbi-za-filimi-z#sthash.vd0geaZx.E5XbYPXN.dpuf
Hambere filimi zirimo abantu bakora imibonano mpuzabitsina zari zigenewe abantu bakuze gusa . Muri iki gihe zuzuye buri hamwe kandi umuntu wese mu kigero ariho ashobora kuzibona kuburyo bworoshye. Ese ni izihe ngaruka mbi filimi z’urukozasoni zigira ku bagabo, abagore n’urubyiruko?

Imbuga zamamaza ubusambanyi na filimi z’urukozasoni ziri kwiyongera umunsi kuwundi. Kureba sinema si bibi. Kureba filimi z’urukozasoni ushobora

Urubyiruko rukiri ruto , abantu bakuze(abagabo n’abagore) bari kwihatira kureba filimi z’urukozasoni, gusura imbuga zinyuraye ziriho filimi z’ubusambanyi batazi ko bari kwiyangiriza ubuzima.

Izi ni zimwe mu ngaruka mbi filimi z’urukozasoni zigira ku muntu uzireba :


Kubura ubushake no kurangiza vuba

Iki ni ikibazo abagabo-abasore benshi bakunda kwirengagiza ariko ahanini benshi babiterwa no kutamenya. Kubera guhora ureba filimi z’ubusambanyi, habaho kugira ubushake kenshi . Igikurikiraho ni ukwikinisha , hanyuma umugabo-umusore akarangiza. Kurangiza bihoraho bikongerera amahirwe menshi yo kujya urangiza vuba mu gihe uri gukora imibonano mpuzabitsina(Nkeka ko nta mugabo-umusore wishimira kwitwara nabi mu buriri).

Filimi z’urukozasoni zitera ikibazo cyo kugira ubushake(désir)

Nubwo mu Kinyarwanda bivugwa kimwe, aha kuri iyi ngingo turibanda ku gushaka gukora imibonano mpuzabitsina(désir). Filimi za pronografiya zihindura isoko(source) y’ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina. Umuntu ukunda kureba izi filimi usanga ahanini agira ubushake ari uko arebye amafoto, amashusho ndetse akumva amajwi ya filimi z’ubusambanyi.

Ubusanzwe umuntu muzima(kuko uwabaswe n’izi filimi aba ameze nk’umurwayi) ashobora kugira ubushake bitewe n’ibintu byinshi kandi binyuranye: Umwuka, amarangamutima,..bimufasha kuzamura ubushyuhe mu mubiri. Umuntu wabaswe n’izi filimi we biramugora kuba yagira ubushake atazirebye. Bigatuma ubundi buryo busanzwe busa n’ubutakibaho.

Filimi z’urukozasoni zituma abagore-abakobwa bikinisha, guca inyuma abo bashakanye

Nubwo abantu benshi bazi ko abasore-abagabo aribo bakunda kureba mwene ubu bwoko bwa filimi, ubushakashatsi bwagaragaje ko n’abagore basigaye baritabiriye kuzireba.

Iyo umugore akunda kureba izi filimi bigera aho yumva atagikeneye umugabo bakorana imibonano mpuzabitsina ahubwo akaba yakwikinisha kugira ngo ashire ipfa.

Indi ngaruka ni ugucana inyuma. Ntamuntu wumva anyuzwe no guhora areba filimi imwe y’urukozasoni. Uhora ushaka kureba ibishya. Uko iminsi ishira niko umubiri wawe uzagenda umenyera gushidukira amasura mashya n’imibiri inyuranye y’abagore/abagabo.

Ingaruka ni uko utazongera kumva wishimiye uwo mwashakanye nka mbere . Kuko umubiri wawe niko usigaye uteye: Kwifuza abantu banyuranye kandi bahinduka. Uwo mwashakanye nabona utakimwitaho nkambere, azakeka ko umuca inyuma, na we atangire gushakira ibyishimo ahandi. Urugo rube rurasenyutse.

Filimi z’urukozasoni zangiza imitekerereze y’urubyiruko

Kugira amatsiko kubyerekeye imibonano mpuzabitsina ku basore-inkumi bakiri mu kigero cy’ubugimbi ni ibisanzwe. Kubera kubura ubasobanurira imiterere y’ibitsina, uko imibonano mpuzabitsina ikorwa n’ingaruka zayo, bituma urubyiruko ruca iya bugufi rugashakira ibisubizo muri filimi z’urukozasoni.

Ikibabaje ni uko bahakura ubumenyi butaribwo, bakabeshywa n’amashusho, ibikorwa bidahuye n’ukuri. Ntitwirengagize kwishora mu busambanyi imburagihe n’ingaruka mbi bahuriamo nazo:Kwandura Sida, Gutwara inda zitateganyijwe,..

Ubumenyi n’ubuhanga mu by’imibonano mpuzabitsina wabyungukira hamwe n’uwo mwashakanye(Abatarashaka si ibintu byanyu). Filimi z’urukozasoni ntacyo zikongerera. Niba ntacyo uzi mu buriri , umukinnyi wa ziriya filimi ntacyo yaguhinduraho.

Abwirwa benshi akumva beneyo. Niba ukunda ubuzima bwawe, byaba byiza ucitse kureba filimi z’ubusambanyi n’urukozasoni.

Ingaruka mbi za filimi z’urukozasoni utari uzi-utigeze ubwirwa

 208  1
 0
Posted: September 18, 2014
- See more at: http://inyarwanda.com/gukunda/?Ingaruka-mbi-za-filimi-z#sthash.vd0geaZx.E5XbYPXN.dpuf
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego