Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Inkomoko y’umugani " Yagosoreye mu rucaca"

by www.igihe.info
Uyu mugani ukunda kuvugwa cyane bawuca iyo babonye umuntu ubwira undi amagambo adashaka kumva kuko atamunogeye; nibwo bavuga ngo ”Aragosorera mu rucaca”. Ayo magambo yavuzwe na Kimenyi lkimenyi, umwami w’i Gisaka; ahayinga umwaka w’i 1700.

Ubwo mu Rwanda hall himye Cyilima Rujugira; maze yohereza umu­hungu we Ndabarasa kurererwa kwa Kimenyi by’imitsindo; dore ko yali nyirarume : nyina Rwesero yali umukobwa wa Muhoza se wabo wa Ki- menyi nyine. Ndabarasa agezeyo abana na nyirarume Kimenyi; aramuku- nda cyane ndetse bigeze igihe cyo gusezera ngo atahe Kimenyi aramwa­ngira; ati ”Naguhawe na so ngo nkurere, none ntiyakunyatse, kandi dore umaze gukura ndashaka kukwubakira nkagushyingira”.
Ndabarasa araceceka ntiyongera kugira icyo amusubiza. Haciyeho iminsi aramubaza ati «Ko wambwiye ko uzanyubakira ukanshyingira ukampa umunani none byaheze he ?» Ati ”Nyubakira, niba utanyubakiye ngiye iwacu bazanyuba- kira ntakihabuze !”.
Kimenyi yitegereza Ndabarasa umutota yitotomba ngo namwubakire; amenya ibyo ashaka kugeraho mu bumenyi bwe; amenya ko ali iby’imi- tsindo.
Aramubwira ati «Mwana wanjye bulya ndagosorera mu rucaca I» Ndabarasa alita mu gutwi araceceka. Haciyeho iminsi Kimenyi aramuhamagara; ati «Ngwino njye kuguha imisozi uziyubakire !» Ubwo nawe yali ashyizemo imitsindo; yanze kumwubakira ngo ataba ahinduye i Gisaka umugaragu w’u Rwanda.
Baraboneza rero bagenda bashagawe, ajya kumwereka imisozi amuhaye; amwereka umusozi witwa Rundu ati «Dore umusozi nguhaye». Ndabarasa abaza Kimenyi ati «Ni uku umuntu aha umwana we kandi atabuze ibintu ?» Mu by’imitsindo Kimenyi yongera kubwira Ndabarasa ati «Ni aha nguhaye niho uzagarukira».
Ndabarasa nawe biramubabaza. Nawe yongera kuvuga indi mitsindo,yereka nyirarume imisozi ayimwerekesha umuheto ati “Wampaye na hariya hose?” Kimenyi abibonye ararakara ati “Kandi wa mwana we Abanyarwanda mugira ubwira! Urangaruriza igihugu uruhembe rw’umuheto?” Ahera ko arakara yohereza Ndabarasa kwa se. Ishengero rye rimubajije igitumye arakarira umwana ngo nagende igihamihami, Kimenyi ati “ Nagende asange se sinshoboye kugumya kugosorera mu rucaca.”
Nuko iryo jambo ryo kugosorera mu rucaca barisamira hejuru ubwo,riraganirwa bishyize kera rihinduka umugani baca babonye umuntu ubwira undi amagambo adashaka kumva;mbese bashaka kumwumvisha ko ahondoga,bati “Rekera aho uragosorera mu rucaca”. Nibwo rero wumva bavuga ngo “Naka yagosoreye mu rucaca!” Kugosorera mu rucaca “Guhondoga” kubwira utari bukumve.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego