Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Inkuru Igezweho:Umuyobozi wa Senat y’u Rwanda Dr Jean Damascene Ntawukuriryayo yeguye

by www.igihe.info
17 Nzeri 2014 – Umunyamakuru w’Umuseke uri mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda aremeza ko Senat y’u Rwanda imaze kwakira ubwegure bwa Dr Jean Damascene Ntawukuriryayo wari umuyobozi w’inteko ishinga amategeko umutwe wa Senat.
 

Dr-Ntawukuriryayo-Jean-Damascene
Dr Ntawukuriryayo wari umuyobozi wa Senat y’u Rwanda

Dr Ntawukuriryayo ngo yeguye kuri iyi mirimo ku mpamvu ze bwite.
Umunyamakuru w’Umuseke uri muri Senat aravuga ko hateraniye inama irimo abasenateri 25 yiga ku ibaruwa yanditswe na bagenzi babo 15.

Abasenateri 15 ngo banditse ibaruwa basaba inama idasanzwe ya senat (ariyo iri kuba ubu) yakwiga ku mikorere y’umuyobozi wa Senat y’u Rwanda.
Bisa naho Dr Ntawukuriryayo yamenye iby’iyi baruwa mbere, maze ubwo iyi nama yari igiye guterana uyu munsi ahita atangaza ubwegure bwe ku mpamvu ze bwite.

Mu ijambo rigufi cyane mbere y’uko iyi nama itangira, Dr Ntawukuriryayo yasabye uwari umwungirije Senateri Bernard Makuza guhita ayobora iyo nama, ibi ngo byemewe n’itegeko.
Senateri Tito Rutaremara (uri mu basabye iyi nama) yavuze ko impamvu basabye ko haba inama yiga ku mikorere ya Perezida wa Sena, ngo ni uko Bureau y’inteko ya Sena itari igiterana, avuga ko Ntawukuriryayo yakoreshaga igitugu ku basenateri mu gufata ibyemezo, ndetse ko yivangaga mu mirimo itari iye cyane mu bijyanye no gutanga akazi, ndetse ngo hari umuntu waje kubimuregera.
Muri iyi nama Dr Ntawukuriryayo yanenzwe ko yabonanaga n’abantu baturutse hanze ariko atabyumvikanyeho na Senat.

Senateri Rutaremara avuga ko Ntawukuriryayo yagiriwe inama kenshi n’ubuyobozi bukuru ngo ahindure imikorere nk’umuyobozi wa Senat ariko ntagire icyo ahindura.
Senateri Karangwa Chrisologue yavuze ko hari abasenateri ngo bagaragaje ko imikorere ye ko ihwitse kuko ngo yafataga imyanzuro imwe n’imwe wenyine ndetse no gukoresha ingufu ahabwa n’ubuyobozi mu nyungu ze bwite.

Perezida wa Senat ucyuye igihe yavuze ko ashimiye imikoranire yagiranye n’abasenateri n’ubwo havutse ibibazo, ariko ko nk’umusenateri azakomeza guharanira iterambere ry’igihugu cye.

UMUSEKE.RW
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego