Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Iperereza: Amacumbi aracyakira abanyeshuri b’abakobwa baje mu busambanyi

by www.igihe.info

Iperereza: Amacumbi aracyakira abanyeshuri b’abakobwa baje mu busambanyi

Uyu ninjye, mu cyumba cy’icumbi rimwe ryo muri Remera, nambaye umwenda w’ishuri w’abanyeshuri bo ku kigo kimwe cy’amashuri yisumbuye (Ifoto/Dean Karemera)

Ikibazo cy’abana b’abakobwa biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bajyanwa gukoreshwa imibonano mpuzabitsina mu  macumbi akodeshwa azwi nka ‘logdes’ gikomeje gufata indi ntera.

Ubucukumbuzi bwakozwe n’Ikinyamakuru Izuba Rirashe, buragaragaza ko amwe mu macumbi yo mu Mujyi wa Kigali acyakira abanyeshuri bazanwe n’abagabo cyangwa abasore, baje gusambana.

Polisi y’Igihugu isobanura ko amacumbi cyo kimwe n’utubari n’inzu z’urubyiniro, byabujijwe kwakira abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye, hatitawe ku myaka y’ubukure afite.

Ibyavuye mu iperereza

Mu gukora iri perereza, nafatanyije n’umunyamakuru dukorana. Nambaye imyenda y’ishuri [uniforme] ya kimwe mu bigo by’amashuri yisumbuye, njye nawe tujyana nk’aho ari umusore unsohokanye. Hari mu masaha ya mbere ya saa sita z’amanywa.

Twagiye mu macumbi atandukanye yo mu Mujyi wa Kigali [amazina yayo twayagize ibanga, twayasimbuje inyuguti A, B, C na D].

Muri A

Icumbi twise A riherereye ahitwa muri  Koridoro, hepfo ya gare ya Remera. Twarigezeho nka saa ine n’igice (10:30) z’amanywa. Mugenzi wanjye yansize mu modoka ajya kubaza ibiciro by’icyumba. Yakiriwe n’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 30 uhakora . 

Dore uko bavuganye:

Umunyamakuru: Mwaramutse!

Umukobwa: Mwaramutse neza! 

Umunyamakuru: Nkeneye icyumba, ariko hari ikintu nshaka ko tubanza kumvikanaho

Umukobwa: Ni ikihe?

Umunyamakuru: Ndi kumwe n’umwana, ariko si cyo kibazo, ikibazo mfite n’uko yambaye umwenda w’ishuri.

Umukobwa yahise agaragaza ko atabyemeye, ariko igisubizo yahaye umunyamakuru cyumvikanishije ko adafite ikibazo cy’uko azanye n’umunyeshuri wambaye uwo mwenda, ko ahubwo yatinye ijisho ry’abapolisi bari hafi aho barinze umutekano.

Dore uko yamusubije: "Unyihanaganire rwose, mbere twarabyemeraga abakobwa b’ababanyeshuri bakinjirana n’abagabo babazanye, ariko ubu polisi isigaye iducunga cyane byaduteza ibibazo mushake ahandi cyangwa uwo mukobwa ashake undi mwenda usanzwe.”

Umunyamakuru yakomeje gutsimbarara, abwira uwo mukozi ko ashobora kumuha amafaranga y’ikirenga, ariko arabyanga avuga ko polisi yabamerera nabi ikaba yanabafungira. Byabaye ngombwa ko tugenda tugashaka ahandi.

Muri B

Batwangiye muri A, twakomereje muri B, iri naryo rikaba ari icumbi riherereye muri Koridoro i Remera, inyuma y’akabari. Hanze y’ako kabari hari hicaye umugabo n’abakobwa 2. Umunyamakuru mugenzi wanjye yinjiyemo avuga ko azanye n’umwana w’umukobwa, uwakira abashyitsi amubwira nk’ibyo yari yabwiwe ku icumbi rya A. 

Ikibazo cyari gihari cyonyine ni uko nari nambaye umwenda w’ishuri kandi polisi ngo iba ibakurikiranira hafi. Uwo mukozi yaramubwiye ati, "rwose iyaba umukobwa uzanye atari yambaye umwenda w’ishuri twari kubaha icyumba tutagiye mu byo kubabaza ibindi byangombwa”. Ubwo njye nari nicaye mu modoka ntarasohoka.

Muri C

Twahise dukomereza C (Iyi nzu siko yitwa nk’uko twabibabwiye hejuru, iri ni izina twayihimbye). C ni inzu icuruza ibyumba mu buryo bw’ibanga. Iherereye hepfo ya sitade Amahoro. Naho ni muri Remera. Iyo nzu nta cyapa ifite. Ntibinagaragara ko ikora ubucuruzi bw’ibyumba. Muri make ni inzu y’umuntu, akorana ubwo bucuruzi n’abantu baziranye cyangwa abo bamurangira.

Umukobwa wakiriye umunyamakuru twakoranaga iperereza yabanje kwanga, ariko nyuma bemeranywa ko turi bumaremo iminota iri hagati ya 30 na 45 tukamwishyura ibihumbi bitanu (5000) by’amafaranga y’u Rwanda.

Mugenzi wanjye yarampamagaye mva mu modoka nambaye umwenda w’ishuri (uniforme), maze tujya mu cyumba. 

Iperereza: Amacumbi aracyakira abanyeshuri b’abakobwa baje mu busambanyi
Nambaye umwenda w'ishuri mu cyumba cy'icumbi (Ifoto/Karemera D)

Nyuma y’iminota icumi umusore twasanze ku muryango twinjira yaradukomangiye adusaba kugenda kuko polisi yari hafi aho. Gusa uwo musore yatwemereye ko ku mugoroba mu ma saa kumi n’imwe (17h) twagaruka, aduha na nimero za telefoni ye turi buze kuvuganiraho akadutegurira icyumba.

Yaraduherekeje, akomeza kutwinja ngo yumve niba twari turi kuneka imikorere y’iyo nzu, ariko ntiyabitahura.


Muri D

Twavuye mu Murenge wa Remera uherereye mu Karere ka Gasabo, twerekera mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro. 

Tukihagera mugenzi wanjye yasohotse mu modoka nsigaramo. Yahasanze umugabo ku muryango wambaye ishati y’ubururu n’ipantalo y’umukara. Yamubwiye ikimugenza, amusaba gutegereza kugira ngo ushinzwe kwakira abantu abanze agire icyo abivugaho. Yagarutse amubwira ko ashobora kwinjiza uwo mukobwa ko nta kibazo. Nasohotse mu modoka maze twinjira mu cyumba baduteguriye. Mu minota 30 twamazemo twishyuye ibihumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda.

Iperereza: Amacumbi aracyakira abanyeshuri b’abakobwa baje mu busambanyi
Iki cyumba twakimazemo iminota 30 (Ifoto/Karemera D)

Muri iyo minota twamazemo twaraganiraga kugira ngo igihe baduhaye kigere dusohoke. Nyuma naje gukuramo ishati y’ishuri nsigarana umupira w’umukara nari nambariyeho, nkenyera isume mu gatuza njya mu rwogero. Abagabo 2 bari bahari ntibari batwitayeho, kuko bari mu kazi kabo nk’uko bisanzwe.

Nagiye mu rwogero menagura amazi, kugira ngo baze kubona ko twahogeye, nsubira mu cyumba mfata igikapu nari mfite, turishyura turataha.

Umwanzuro

Ikigaragara ni uko bamwe mu bakodesha amacumbi batita ku ngano y’umwana w’umukobwa uje. Hari n’uwatubwiye ko n’abana bafite imyaka 10 bashobora kwakirwa igihe cyose aba atambaye umwenda w’ishuri.

Ku rundi ruhande hari n’abatita ku kuba uwo mwana aje yambaye imyenda y’ishuri. Apfa kuba afite amafaranga. Icyo abakodesha amacumbi basa n’abahuriyeho, ni ugutinya polisi. Bacungana nayo cyane mbere yo kwakira umunyeshuri uje yambaye imyenda y’ishuri. 

Ibi ndabivuga nshingiye ku kuba baba bafite impungenge zo kumenya niba nta muntu ushinzwe umutekano wabonye umukobwa wambaye umwenda w’ishuri yinjira. 

Amasaha nayo afite icyo avuga. Mu gitondo ntibipfa koroha ko bakwemerera kuguha icyumba kuko ngo ari cyo gihe polisi iba ibaneka cyane. Ariko ku masaha ya nimugoroba bisa n’aho polisi itabacunga cyane, kuko ngo bwo bamwe na bamwe banemerera n’umwana wambaye umwambaro w’ishuri.

Muri ayo macumbi yose twagiyeho, nta na hamwe bigeze bambaza icyangombwa, yaba indangamuntu cyangwa ikarita y’ishuri. Bo baba makeneye amafaranga, kandi bagatinya ijisho rya polisi kuko bigaragara ko yabihagurukiye.

Polisi irabivugaho iki?

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda aravuga ko kwemerera umwana cyangwa umunyeshuri kwinjira mu icumbi ari ikosa.

ACP Gatare Damas abisobanura atya: "umukobwa wese winjiye muri ‘lodge’ [icumbi] yaba ari wenyine cyangwa ari kumwe n’umugabo, abahayobora bagomba kubanza kureba ibyangombwa bye bakamenya niba akwije imyaka y’ubukure, ku munyeshuri wambaye umwenda umuranga byo ntibyemewe kabone n’iyo yaba akuze kuko umwenda w’ishuri udakwiye gukoreshwa ahantu nk’aho.”

Abakora iryo kosa bahanwa n’ingingo ya 219 yo mu gitabo cy’amategeko ahana.

Yakomeje avuga ati, "dukomeje guha umwitangirizwa abafite iyo ngeso, tunahamagarira buri wese kugira uruhare mu kurwanya ubusambanyi bukorerwa abana b’abakobwa bagateshwa amasomo yabo. Uzagira aho abona umugabo usohokana umunyeshuri cyangwa umwana w’umukobwa, azihutire kubimenyesha ishami rya polisi rimwegereye cyangwa abibwire umuntu umuri hafi.”

Polisi y’u Rwanda yanaboneyeho gusaba "abayobozi ku nzego zitandukanye, ab’ibigo by’amashuri n’ababyeyi guhagurukira kurwanya iyo ngeso, ndetse n’abanyeshuri bakirinda ibishuko by’abagabo, kugira ngo bategure ejo habo hazaza.”

Abakobwa bateshwa amasomo bibagiraho ingaruka, harimo gutwara inda zitateganyijwe, kwandura Virusi itera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.

Ikindi ni uko mu gihe baba batari ku mashuri bari mu busambanyi, baba batakaza amasomo n’ubumenyi bwakabagiriye akamaro mu kuziteza imbere mu buzima bw’ahazaza.
 
Izuba Rirashe
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego