Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Jozef Wesolowski yambuwe ubusenyeri anatabwa muri yombi kubera ubutinganyi no gusambanya abana

by www.igihe.info
Kuri uyu wa kabiri leta ya Vatican yataye muri yombi uwahoze ari musenyeri ushinjwa guha abana amafaranga akabasambanya ubwo yari intumwa ya papa muri Repubulika ya Dominikani (Dominican Republic), akaba ariwe wa mbere uhagaritswe i Vatican azira ubutinganyi. Jozef Wesolowski wambuwe ubusenyeri n’urukiko rwa Vatican muri Kamena yabaye ashyizwe ahantu hacunzwe mu gihe ategereje kuburanishwa nk’uko byatangajwe mu itangazo ryaturutse i Vatican.

Jozef Wesolowski wambuwe ubusenyeri n’urukiko rwa Vatican.
Jozef Wesolowski wambuwe ubusenyeri n’urukiko rwa Vatican.
Wesolowski w’imyaka 66 niwe muntu ukomeye muri Kiliziya Gatulika utawe muri yombi nyuma ya Paolo Gabriele nawe wahamijwe mu 2012 icyaha cy’ubujura no gukwirakwiza inyandiko z’ibanga z’uwahoze ari papa, Benedigito XVI. Bitandukanye na Gabriele, Wesolowski ntago yashyizwe muri gereza ya Vatican, ahubwo yashyizwe mu yindi inzu aho acungishijwe ijisho kubera impamvu z’uburwayi.
Jozef Wesolowski wambuwe ubusenyeri n’urukiko rwa Vatican.
Jozef Wesolowski wambuwe ubusenyeri n’urukiko rwa Vatican.

Wesolowski yari yongeye guhamagazwa i Roma na Vatican umwaka ushize ubwo yari akiri intumwa ya papa i Santi Domingo akurwa ku mirimo ye nyuma y’aho itangazamakuru ryo muri Dominikani rimushinjije ubutinganyi.
Kuva icyo gihe yabaga i Roma mu bwisanzure, ariko abo yasambanyaga bakomeje gusaba ko yatabwa muri yombi bagaragaza impungenge z’uko ashobora gucika nk’uko tubikesha NBC News.
Jozef Wesolowski wambuwe ubusenyeri n’urukiko rwa Vatican.
Jozef Wesolowski wambuwe ubusenyeri n’urukiko rwa Vatican.

Naramuka ahamwe n’icyaha, uyu wahoze ari musenyeri ashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka 12 mu rubanza ruzaba rubaye urwa mbere rujyanye n’ihohotera rishingiye ku gitsina ruzaba rubereye i Vatican.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego