Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Kantengwa Angelique Wahoze ayobora RSSB arahakana icyaha ashinjwa cyo guhombya Leta

by www.igihe.info
Ubwo yageraga imbere y’Urukiko ku  nshuro ya mbere nyuma yo gutabwa muri yombi, Kantengwa Angélique wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize bw’abakozimu Rwanda (RSSB)yahakanye ibyaha aregwa byo guhombya Leta, atanga n’ibisobanuro. Mu rubanza rwabereye mur Rukiko rw’Ibanze rwa Nyamirambo kuwa 24 Nzeli 2014, ubushinjacyaha bwagaragaje Kantengwa nk’umuntu wayaga umutungo wa Leta awutangira ubusa, ubundi agatanga amasoko ahenze mu buryo budasobanutse.

  Umushinjacyaha  Rugambwa Ndibwami yareze Kantengwa guha isoko ibigo bitatu kandi bihenze, hagamijwe gukora igishushanyo mbonera cy’inyubako za RSSB. Ubushinjacyaha bukavuga ko isoko ryari gukorwa na Company imwe, ariko Kantengwa akariha eshatu kandi zose zikishyurwa hamwe amafaranga asaga miliyari ebyiri z’amanyarwanda (2 237 000 000 Frw).  Aya mafaranga yishyuwe mu bihe binyuranye ibigo bitatu byakoze akazi kamwe; ikigo “Case Consultant Ltd” (yishyuwe 696 000 000 Frw ), “Synergy Ltd” (yishyuwe 924 000 000 Frw) na “Studio Four” (yahawe 617 000 000 Frw ).

Angelique Kantengwa
Kuri iki kirego, Madame Angélique Kantengwa yavuze ko nta cyemezo yafataga kitabanje kuganirwaho mu nama y’ubuyobozi ya RSSB,by’umwihariko kuri aya masoko akaba yarahabwaga abandi bitewe n’uko abatangiye akazi bagaragaje intege nke n’ubushobozi budahagije.

Ubushinjacyaha kandi bwamureze kwaya amafaranga aya Leta ayatangira ubusa, nk’aho yahaye ishimwe ridasobanutse Umuyobozi wa UDL, Kasigwa Jeremiah. Hatanzwe ibihumbi 30 by’amadolari (asaga miliyoni 20). Kantengwa wunganirwa n’abanyamategeko babiri yireguye avuga ko iyo uyu mukozi ahagarikwa byari kuba ngombwa ko yoshyurwa ibihumbi ijana na mirongo inani by’amadolari, akaba yarahisemo kumushimira amauha make, ngo atazateza Leta igihombo kinini.

Soma hano ibyo Kantengwa Angelique ashinjwa

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego