Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Kantengwa Angelique wari umuyobozi wa RSSB yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

by www.igihe.info

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko Kantengwa afungwa iminsi 30 y’agateganyo, nyuma yo gutera utwatsi ingwate yatangaga zirimo umugabo we.

Kantengwa wari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize bw’Abakozi, yatanzeho ingwate umugabo we Rudakemwa Stanislas, n’abacuruzi babiri bo mu muryango we ari bo Mugwaneza Cecile na Higiro Jacques, urukiko rurabanga.

Ubwo yagezwaga imbere y’Urukiko, kuwa 24 Nzeri 2014, Kantengwa yagaragaje ko impapuro za muganga zatanzwe mu mwaka wa 2013, zigaragaza ko arwaye uruti rw’umugongo, asaba ko yarekurwa akazajya yitaba ubutabera ataha mu rugo rwe.

Yagize ati, "Mfite umuryango wanjye ngomba kwitaho, maze imyaka 20 nkorera u Rwanda nakoze muri Banki Nkuru y’Igihugu( BNR), nkunda igihugu cyanjye ntabwo nteze kukivamo ndasaba ko nazajya nitaba ubutabera ntaha mu rugo iwanjye.”

Kantengwa waje kunanirwa kuvuga ahubwo agaturika akarira yaje kunganirwa n’abunganizi be Me. Shema na Me. Rwihandagaza Richard bavuga ko urukiko rwamurekura kuko afite abishingizi.

Abunganira Kantengwa bahaye urukiko impapuro zigaragaza ubunyamuryango bw’abishingizi be.

Perezida w’iburanisha ubwo yasomaga imyanzuro y’urukiko ku bwishingizi bwatanzwe na Kantengwa budashobora guhabwa agaciro.

Urukiko rwavuze ko Kantengwa ashingana abantu kandi mu rubanza nk’uru yaragombaga gushingana amafaranga, ndetse akubye inshuro ebyiri ayo ashinjwa guhombya Leta.

Kantengwa akurikiranyweho guhombya Leta amafaranga miliyari imwe na miliyoni 617, bisobanuye ko yakagombye gutanga ingwate ihwanye n'ayo mafaranga uyakubye inshuro ebyiri.

Imyanzuro y’urukiko ntabwo yanyuze abunganira Kantengwa, babwiye itangazamakuru ko bagiye kujuririra iki cyemezo cyo gufunga umukiliya wabo iminsi 30.
 
Izuba Rirashe
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego