Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Kantengwa Angelique wayoboraga RSSB arashinjwa gutanga ibya Leta ku buntu

by www.igihe.info
Kantengwa Angelique wayoboraga RSSB arashinjwa gutanga ibya Leta ku buntu

Kantengwa Angelique wari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB) (Ifoto/Ububiko)

Kantengwa Angelique wari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB), yitabye urukiko rw’ibanze rwa Nyamirambo kuri uyu wa 24 Nzeli 2014.

Ubushinjacyaha bwamureze guhombya Leta akayabo ka miliyari na miliyoni zisaga 600 ndetse no gutanga ibya Leta ku buntu.

Ubushinjacyaha bwavuze ko imirimo yo gukora igishushanyombonera cy’ahazubakwa amazu ya RSSB i Gacuriro yagombaga gukorwa na sosiyete imwe, ariko Kantengwa ayiha sosiyete 3 kandi buri imwe irishyurwa.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko ubwo Kantengwa yabaga umuyobozi wa RSSB yasanze kompani yitwa Caisse Consultant yakoraga igishushanyombonera cy’Umudugudu wa Gacuriro imaze guhabwa amafaranga miliyoni 696, hasigaye 10%, atesha agaciro imirimo yari imaze gukorwa na Caisse Consultant, isoko ariha kampani yitwa Synergy ku mafaranga agera kuri miliyoni 924.

Iyo kampani ya Synergy ariko nayo ngo ntiyatinze kwamburwa iryo soko, imirimo ihabwa indi kampani yitwa Studio Four nayo bapatana amafaranga agera kuri miliyoni 617.

Izi kampani zose zakoraga imirimo imwe nk’uko umuhanga wakurikiranaga ibi bikorwa yabitanzemo ubuhamya.

Kantengwa nawe yemeye ko izo kampani zose zakoraga imirimo imwe, ariko ko imirimo yagiye yakwa kampani imwe igahabwa indi kuko ibikorwa bitakorwaga neza nk’uko abyifuza.

Kantengwa wunganirwaga n’abanyamategeko babiri yavuze kandi ko uko ibintu byose byakorwaga byabanzaga kuganirwa mu nama y’ubuyobozi ya RSSB.

Kantengwa yavuze ko Case consultants ijya kwamburwa iyi mirimo, yabanje kunengwa na RSSB, imirimo ihabwa Synergy nayo biza kugenda gutyo [inengwa na RSSB], imirimo birangira ihawe kampani ya Studio Four ari yo yabashije gukora imirimo yayo uko bikwiye.

Ubushinjacyaha buyobowe na Rutagambwa bwavuze kandi ko Kantengwa yatanze ibya Leta ku buntu, aho yahaye ibihumbi 30 by’Amadolari ya Amerika umuyobozi wa UDL akayamuha nk’ishimwe.

Kantengwa yasimbuwe ku Buyobozi Bukuru bwa RSSB na Dr Daniel Ufitikirezi kuwa 24 Gashyantare 2014.

Amakuru y’itabwa muri yombi rye yamenyekanye kuwa 12 Nzeli 2014.

Izuba Rirashe
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego