Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Kenya: Umuforomo azicwa amanitswe ku cyaha cyo gukuriramo umukobwa inda

by www.igihe.info
Umuforomo w’imyaka 41 yakatiwe igihano cyo kwicwa amanitswe nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukuriramo inda umukobwa bikamuviramo urupfu. Gukuramo inda ni ibintu bitemewe muri Kenya, kuba umuforomo Jackson Namunya Jali yarahamijwe icyaha cyo gukuriramo inda umukobwa waje gupfa kubera icyo gikorwa ni cyo cyatumye umucamanza amukatira igihano cyo kwicwa amanitswe.
Jackson Namunya yakoze icyo cyaha tariki ya 27 Nyakanga 2009 ubwo yakoraga nk’umuforomo ukuriye abandi ku bitaro bya Gachie hafi y’Umujyi wa Nairobi.
Ubuhamya bwatanzwe mu rukiko buvuga ko mbere yo gupfa, umukobwa Christine Atieno yasanze umuforomo Jackson Jali akamusaba kumukuriramo inda, akabimukorera kandi binyuranije n’amategeko ya Kenya.
Umuforomo avuga ko uwo mukobwa yari amaze iminsi umunani yaratangiye kugerageza gukuramo iyo nda noneho akaza kwa muganga aje kwisuzumisha bisanzwe akaza no kuhagwa.
Umucamanza Biy Judge Ombija yavuze ko uyu muforomo yananiwe gusobanura ukuntu umuntu yaje kwa muganga atava amaraso, mu kanya gato akaba atangiye kuvirirana agahita anapfa.
Kenya ntirakuraho igihano cy’urupfu, mu mwaka wa 2009 nibwo uwahoze ari Perezida wa Kenya, Mwai Kibaki yahanishije igihano cy’urupfu abanyururu ibihumbi bine.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego