Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Kigali: Ibyo benshi babona mu rukundo bibatera gushidikanya ko rubaho

by http://urukundo.info
Kigali: Ibyo benshi babona mu rukundo bibatera gushidikanya ko rubahoImpaka z’urukundo ku rubyiruko rwo mu Mujyi wa Kigali ntizirangira bitewe n’ibigenda bigaragara ku bitwa ko bakundana. Hari abahemukirwa, abajya mu rukundo kuko bifuza imibonano mpuzabitsina abandi bagakurikira amafaranga cyangwa imiterere y’inyuma urukundo rukagurumana igihe gito ubundi rugahita ruzima.

Ku rundi ruhande hari abashimangira ko urukundo rubaho bitewe n’urwo bahawe ubwabo cyangwa se urwo babona ku nshuti zabo zihora mu munezero ziterwa na rwo.

Bivugwa ko bigoye kurambana iyo umwe mu bakundana afite icyo akurikira. Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yagendaga muri bisi (bus) ajya ku kazi yumvaga ikiganiro kivuga ku nkuru y’urukundo kuri radiyo, gihita gikurura impaka mu bagenzi bari kumwe na we, bamwe bemeza ko urukundo rubaho, abandi bavuga ko nta rubaho ndetse bagatanga n’impamvu zabo.

Abavuga ko nta rukundo rubaho bashingira kuki?

Umusore ubona ari mu kigero cy’imyaka 30, yagize ati “Nta rukundo rubaho kuko ntabwo wansobanurira ukuntu abantu babana imyaka mirongo ingahe babwirana ko bakundana hanyuma ukabona baratandukanye buri wese ashatse undi babana.”

Mugenzi nawe yunzemo ati “Nta rubaho rwose kuko n’ikimenyimenyi iyo udafite ibintu runaka bituma ukundwa ntiwabona umukobwa ‘ukwiteza’. Njye nagiye mpura n’abambwira ko bankunda kuko nabaga nabiyeretse ariko nyuma bamenya uwo ndiwe bakagenda.”

Yakomeje agira ati “Abavuga iby’uko urukundo rubaho n’ababyigisha bose biba ari ku nyungu zabo. Abanyamadini barwigisha kugira ngo babone ibyo bigisha abayoboke babo, abasore turuvuga kugira ngo twibonere imibonano mpuzabitsina, abakobwa nabo baruvuga ngo bibonere amaramuko…”

Undi mugenzi na we yagize ati “Ni ibintu umuntu aba yishyizemo gusa, ubuse ugira ngo nishyizemo ko ndwaye nkakomeza kubitekereza, n’umuriro ntiwaza n’indwara bakayimbonamo?”

Byifashe bite ku bavuga ko rubaho?

Umugabo usa n’ukuze, niwe wari umuvugizi w’uruhande rwemeza ko urukundo rubaho yagize ati “Urukundo rubaho, gusa kuba rubaho ntibikuraho ko rugira igihe rugashira. Ubundi baravuga ngo ‘tous ce qui a un debut, a aussi une fin’ (igifite intangiriro cyose, kigira n’iherezo). »
IUndi musore nawe wemeza ko urukundo rubaho, yunzemo ati « Nkurikije ubunararibonye bwanjye, urukundo rubaho kuko ndarufite. Gusa sinaburana n’abantu kuko biterwa n’imyumvire ya buri wese n’uko ateye, n’intumbero y’ubuzima bwe.»

Yasobanye uko abona afite urukundo agira ati«Ubusanzwe ndi umunyamahane, ariko iyo bigeze ku muntu nkunda aya mahane yanjye sinzi aho ajya. Kuri we mba ndi umunyantege nke wa mbere ubaho. Ikindi ni ibyo mukorera binsaba kumwitangira (sacrifice) ntawundi muntu mbasha kubikorera, umwanya mutekerezaho nawo ni ikindi kibinyemeza. Urukundo ndarufite kuko si ibintu biba rimwe ngo ejo numve byagiye ahubwo bimporamo.”

Gushidikanya ku rukundo biri ku Isi hose. Umusizi w’Umufaransa, Pierre Reverdy, niwe wavuze ngo nta rukundo rubaho ahubwo habaho gusa ibimenyetso by’urukundo (Il n’y a pas d’amour, il n’y a que des preuves d’amour). Ibi bituma bamwe mu bagiye bahungabanywa n’abo bitaga abakunzi babo bavuga ko uyu mugabo wo mu myaka yo hambere yavuze ukuri.

Igihe.com

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego