Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Kigali: Polisi Yataye muri Yombi Abayobozi bane b’insengero

by www.igihe.info
Nyuma y’iminsi mike Polisi y’u Rwanda yihanangirije abasakuriza rubanda bitwaje ibiterane by’amasengesho cyangwa se izindi mpamvu, ku ikubitiro abayobozi bane b’insengero n’abanyatubari umunani batawe muri yombi.

Abanyamadini, abacuruza utubari n’undi ucuruza imiziki (DJ) nibo batawe muri yombi mu mukwabu Polisi ivuga ko wari ugamije kubahisha itegeko ribuza abaturage kubangamira abandi bakoresheje imizindaro nsakazamajwi.

Mu banyamadini batawe muri yombi, abayobozi beretswe itangazamakuru ni Umuyobozi wungirije mu itorero “Restoration Church”, abapasiteri babiri; umwe wo mu itorero ry’Abangilikani, n’undi wo mu itorero “Shining Light Church”.

Abafashwe kubwo gukoresha imizindaro irangurura cyane
Abafashwe kubwo gukoresha imizindaro irangurura cyane

Ubwo twagiranaga ikiganiro na Polisi, yatangaje ko umukwabu wari ugikomeje kandi hari abandi bafashwe bityo umubare ukaba ukiyongera.
Uretse aba banyamadini, umukwabu wa Polisi wabaye mu ijoro ryakeye wafatiwemo abacuruza mu tubari umunani ndetse n’umugabo ucuruza umuziki, aba bose bakaba bakurikiranweho gusakurisha indangururamajwi, urusaku rukabangamira abaturage.
Aba bayobozi b’amadini babwiye itangazamakuru ko bemera ko gusakuriza abaturage ari ikosa, cyane cyane ko bamaze iminsi bakangurirwa kubyirinda, ariko ngo kugeza ubu baracyagowe no kumenya igipimo cy’ijwi bemerewe kurekura.
Pasiteur Innocent Ruzindana uyobora itorero Shinning Light mu Gakinjiro yasobanuye ko agikomerewe no gusobanukirwa n’icyitwa urusaku, kuko we ahakana ko yafashwe asakuriza abaturage akabiheraho avuga ko indangururamajwi ze zasohoraga amajwi adasakuriza abaturage ku buryo yakwitwa urusaku. Yagize ati “ Bisaba gusobanura amajwi n’urusaku, ariko njye nzi ko amajwi n’urusaku bitandukanye.Twe twari dufite amajwi, nta rusaku.”
Ku ruhande rw’abacuruza utubari bo bavuga ko basobanukiwe neza ibyo Leta yarahagurukiye abasakuriza abaturage, ariko nabo bakemeza ko bacurangaga byo kubafasha gususurutsa abakiriya babo gusa.
Umvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali SP Modeste Mbabazi avuga ko Polisi y’igihugu itazihanganira umuntu wese urenga ku itegeko, akabangamira abaturage akoresheje urusaku ruva mu ndangururamajwi.
SP Mbabazi yibukije abanyamadini ko bafite uburenganzira bwo kubwiriza abayoboke babo baje mu rusengero, ariko babujijwe kubwiriza abibereye mu ngo zabo bakoresheje indangururamajwi. Ati “Buri munyedini afite abayoboke be, nibo agomba kubwiriza ntabwo agomba kubwiriza n’uwibereye mu rugo rwe.”
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali yashimangiye ko ntawe ukwiye kwitwaza ko ubucuruzi bwe bushingiye ku kuvuza ibyuma ndangururamajwi ngo asakurize abaturage, ahubwo buri wese akwiye gucunga ko ijwi ritarenga inyubako arimo,uko byamera kose nkuko igihe dukesha iyi nkuru kibitangaza .
Yagize ati “Babishaka batabishaka bagomba kubishyira mu bikorwa mu gihe itegeko ritaragira icyo rihinduraho, twebwe tugomba kubahiriza itegeko uko riteye. Uzumva bimubangamiye azashake ubundi buryo abikoramo, ariko ntabwo ari twebwe tugomba gushaka ubundi buryo byakorwa”.
Abanyamadini batatu batawe muri yombi
Abanyamadini batatu batawe muri yombi

Itegeko ribuza abantu urusaku rireba muri wese yaba abakora ubukwe bagasakuriza abatuye aho bwabereye, abafana bavuza ibirumbeti bashyigikira amakipe yabo, amadini afite umuco wo kuvuza inzogera n’indangururamajwi ageza ubutumwa runaka ku bayoboke bayo, n’abandi.
Mu mategeko y’u Rwanda umuntu usakurije abaturage bikamuhama ateganyirizwa gufungwa amezi abiri akanatanga ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ashobora kurenga miliyoni.

Ibyishimo.com
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego