Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ku myaka 80 , umukecuru yabashije kwirwanaho mu gihe yahuraga n’umujura.

by www.igihe.info
Ku myaka 80 y’amavuko, umukecuru yabashije kwirwanaho mu gihe yahuraga n’umujura.
Ntibisanzwe aho umuntu ugeze muzabukuru abasha kwirwanaho ndetse akabigeraho ntankomyi. mugihe abantu banshi barengeje imyaka mirongo itanu, baba ntambaraga bagifite zo kurwana n’icyaricyo cyose cyaba kibarusha imbaraga, uyu mukecuru we siko bimeze kuko ashobora kwikiza umwanzi mugihe ahuye nawe.

Ibi bikaba byabereye mu gihugu cy’Ubwongereza, aho umukecuru batashatse gutangaza amazina ye ufite imyaka 80 y’amavuko yarari gutembera mu ijoro ari hamwe n’imbwa ye, bahuye n’igisambo kiyoberekanyije isura. uyu mukecuru nyuma yo kugira ubwoba ariko akabona ntakundi byagenda, uyu mukecuru yiyemeje guhangana n’iki gisambo cyari kije kwiba mugace uyu mukecuru atuyemo.


Nkuko uyu mukecuru abyitangariza, yavuze ko akunda gukora siporo mumasaha y’ijoro ariko akagendana n’imbwaye doreko ayikunda cyane. akimara kuva murugo rero nkuko bisanzwe, akerekeza aho asanzwe akorera siporo, nibwo yaje kubona uyu musore wiyoberekanije isura ari gushaka kwiba ari nabwo uyu mukecuru yakomeje kwitegereza ngo arebe neza, iki gisambo kiba cyamusimbukiye ariko yirwanaho ndetse asiga agikomerekeje mumaso.

Ibi bikaba byarabereye mugace ka Kent, ho mugihugu cy’Ubwongereza. Police ikaba iri gushakisha iki gisambo ndetse ikaba yashyizeho akayabo kamafaranga kumuntu waramuka amubonye. bongeyeho ko bagifite ikizere cyo kuzamufata bitewe n’ibikomere  yatewe n’uyu mukecuru mumaso
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego