Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Kuki umugore utwite agomba kunywa amazi?

Abaganga bihariye ku buzima bw’imyororokere, ababyaza, abaramukazi ndetse n’inshuti ntibahwema kubasubiriramo ko ari ngombwa kunywa amazi mu gihe utwite. Ni byo, ari kose kubera iki?

Usibye kuba ari ingenzi ku mikurire y’umwana uri mu nda kuko aba agizwe na  n’imimerere y’umugore utwite, amazi ashobora gukemura ibibazo bitandukanye umugore ahura na byo.

Nk’uko bitangazwa n’urubuga rw’amakuru y’ubuzima www.doctissimo.com kimwe n’umuntu usanzwe, umugore utwite akenera amazi ari hagati ya litiro 1,5 n’ebyirii ku munsi kugira ngo umubiri we ukore neza. Gusa itandukaniro rihari, ni uko umwana ashingira ku mazi nyina anywa, kugira ngo akure neza mu gihe ari mu mura.

Iyo umugore utwite afite amazi ahagije mu mubiri, bituma agafuka umwana aba arimo mu mura, cyangwa se ingobyi (sac amniotique) yongera ubunini bwayo.

Amazi kandi atuma umugore utwite atagira uruhu rwumye, amurinda indwara y’impatwe, ibibyimba byo mu kibuno cyangwa se hemorroides, ubwandu bwo mu rwungano rw’inkari (infection urinaires), ndetse no kugira ibiro byinshi.

Umugore utwite ntaba agomba gutegereza ko agira inyota kugira ngo anywe amazi, aba agomba buri gihe kuyashyira iruhande rwe. Kugira ngo umugore utwite yuzuze ingano y’amazi aba akeneye ku munsi, aba agomba no gufata ibiribwa byiganjemo amazi (imbuto n’iimboga), umutobe w’imbuto ndetse n’isosi.

Niba mu mezi atatu ya mbere y’inda  kunywa amazi bikugora, gerageza gufata ibindi binyobya biryohereye bidasembuye, bizagufasha kutabuura amazi mu mubiri. Nyuma y’ayo mezi, ni byiza kureka bene ibyo biribwa, kuko byakubyibushya cyane kandi kongera ibiro cyane ku mugore utwite na byo bimugiraho ingaruka.

Amazi abamo intungamubiri nka Calcium, ituma igikanka n’amenyo y’umwana bikorwa. Calcium kandi igira uruhare mu ikorwa ry’amashereka. Iyo ibuze rero, umwana abura amashereka ndetse hakaba hanabaho ikibazo cya hypertension (umuvuduko ukabije w’amaraso).

Amazi kandi abamo intungamubiri zo mu bwoko bwa Magnesium zifasha mu kurwanya umunaniro, agahinda gakabije ndetse n’ububabare.

Gusa umugore utwite ni ukwitondera amazi afite umunyu mwinshi kuko ashobora kuzamura umuvuduko w’amaraso, akaba ari ikibazo gikunze kugaragara ku bagore batwite.

Amazi kandi akungahaye ku isukari si meza kuko atuma umugore utwite yongera ibiro cyane.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego