Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

LaHaye:ICC yasabye Kenyatta kuza gusobanura impamvu igihugu cye gikomeje kwimama amakuru ku rubanza

by www.igihe.info
Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa ICC rwahamagaje umukuru wa Leta ya Kanya, Uhuru Kenyatta kugirango abazwe ibijyane n’uko Leta y’iwe ikomeje kudatanga ibyo yasabwe kugirango huzuzwe dosiye z’ibirego n’ibimenyetso ku rubanza rwe.
Nk’uko Radiyo Mpuzamahanga y’Abongereza, BBC ibitangaza Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa ICC rukaba rwahamagaje Perezida Uhuru Kenyatta aho agomba kurwitaba kuwa 8 Ukwakira 2014.
Kuwa wa Gatanu tariki ya 5 Nzeri 2014 Urukiko Mpuzamahanga rwa La Haye rukaba rwari rwongeye gusubika urubanza ruregwamo uyu mukuru w’igihugu cya Kenya Uhuru Kenyatta. Icyo gihe uru Rukiko rwatangaje ko urubanza rwimuriwe igihe kitaramenyakana.
Abacamanza bavuze ko kugeza ubu nta bimenyetso bikwiye bihari kugirango urubanza rukomeze , bitewe n’uko ngo igihugu cya Kenya kimanye amakuru yafasha uru rukiko mu gukurikirana aba bayobozi bakurikiranyweho ibyaha byibasiye inyoko muntu.

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha La Haye rukurikiranye abayobozi bakuru b’igihugu cya Kenya, Perezida Uhuru Kenyatta na visi perezida William Ruto, ku kugira uruhare mu bwicanyi bwakurikiye amatora ya 2007. Izi mvururu zakurukiye aya amatora zahitanye abantu basaga 1000 abandi basaga ibihumbi 600 bava mu byabo.

Urubanza rwa Ruto rwatangiye tariki 10 Nzeri naho urwa Uhuru Kenyatta rwo rwagiye rusubikwa inshuro nyinshi.
Uru rubanza rusa n’urukomeje kubera Urukiko ingorabahizi, kubera ko ubushobozi bw’abaregwa (Perezida na Visi Perezida we), aba bombi bakababaragiyeho muri 2013 nyuma y’uko iki kirego cyari kimaze kugezwa muri uru Rukiko.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego