Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Menya Uburyo Teta Diane yagiriye amahirwe muri muzika

by www.igihe.info

Uburyo Teta Diane yagiriye amahirwe muri muzika
Teta Diana yishimiye ko amaze ku menyekana (ifoto/Umulisa A)

Teta Diane wamenyekanye mu ndirimbo "Fata Fata” ya Dj Zizou ni umwe mu bagiriye amahirwe muri muzika mu gihe gito ku buryo nawe abitangira ubuhamya.

Teta avuga ko yatangiye gukora umuziki we muri  2013  kuri  ubu akaba atumirwa  ahantu hatandukanye  haba mu bitaramo by’imbere mu gihugu no hanze yacyo.

Teta Diana  yagize ati "urebye igihe maze mu muziki ni gito, ariko maze kwitabira ibikorwa byinshi kandi bikomeye  kuri njye nkaba mbona ari intambwe ikomeye maze gutera mu muziki wanjye”.

Bimwe muri ibyo bikorwa harimo kuba yaritabiriye irushanwa rya PGGSS4, ndetse akaba  ari mu bahanzi bari bagiye gususurutsa Abanyarwanda baba mu mahanga  mu gikorwa cya "Rwanda Day”  yabereye i Atlanta muri Amerika tariki ya 19 na 20  Nzeli 2014.

Teta avuga ko iyi ari intabwe ikomeye  mu  muziki we no mu buzima bwe bwihariye bikaba byaramuteye imbaraga zo gukomeza gukora ati "ubu mfite gahunda  yo kwagura ibikorwa byanjye  nkorana n’abandi bahanzi bakomeye  mu rwego rwo gukomeza gutera imbere no kumenyekana ahantu hatandukanye”.

Teta Diane akaba abarizwa mu itsinda ryitwa "Gakondo Group” akaba akunze kuririmba  indirimbo z’abahanzi bakunzwe kera harimo na Kamariza ndetse akaba yaramenyekanye mu ndirimbo zirimo nka  Ikarita , Call me  na Fata.

Izuba Rirashe
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego