Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Meriam Ibrahim nyuma yo gucirwa urwo gufa azira kuba umukirisitu,ati kwizera ni yo ntwaro yamukuye mu menyo y’urupfu

by www.igihe.info
Nyuma yo kurenganywa azira imyizerere ye yo kuba yaravuye muri Islamu akajya gushaka umukirisitu ibi bikaba byaraje kumuviramo  gukatirwa urwo gupfa muri Sudan, Meriam Ibrahim ubu aratengamaye muri Amerika aho yajyanye n’umuryango we wose.Mu kiganiro yagiranye na Fox News abazwa icyamufashije kutihakana Imana nk’uko yabisabwaga n’abamurenganyaga, Ibrahim yagize ati “Kwizera ni ubuzima. iyo udafite kwizera, nta buzima uba ufite!” ibi kandi ni byo yashubije igihe Fox yamubazaga niba atari atewe ubwoba no gupfa azira imyizerere ye.

meriam-ibrahim
Aha Meriam Ibrahim yari mu kiganiro avuga uburyo Imana yamukijije
Mu kiganiro cya mbere yatanze ku mugaragaro ubwo yageraga muri Amerika ari kumwe n’umugabo we n’abana be babiri, Ibrahim yatangaje icyamufashije gukomera ku myizerere ye n’ubwo yari yashyizwe ku rutonde rw’abagomba gucibwa igihanga. Igisubizo yatanze mu ijambo rimwe “kwizera.”
Meriam Ibrahim nyuma yo gucirwa urwo gufa azira kuba umukirisitu,ati kwizera ni yo ntwaro yamukuye mu menyo y’urupfuAha Meriam hamwe n’umuryango we bari bakiriwe na Papa Francis mbere yuko bajya muri Amerika
Nyuma yo kwizera ko Imana ibasha kumukiza Ibrahim arahamya ko ntayindi twaro iruta kwizera i ntwaro irakomeye kuko ari yo abatubanjirije barwanishije, barimo Saduraka, Meshaki na Abedenego bizeye Imana ikabakiza mu itanura ry’umuriro.
Meriam Ibrahim nyuma yo gucirwa urwo gufa azira kuba umukirisitu,ati kwizera ni yo ntwaro yamukuye mu menyo y’urupfu
Hano bari bageze muri Amerika bakirwa n’umuryango myinshi yari imaze igihe ibasengero
Ubu rero Ibrahim uri ku bilometero bisaga 12,000 uvuye muri Sudan afite uburenganzira busesuye bwo guhamya imyizerere ye, no kwishimana n’umuryango we mu mujyi wa Manchester aho batujwe nyuma yo kwakiranwa yombi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego