Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Mungire Inama: Mudasobwa y'umugabo wanjye yuzuyemo abakobwa bambaye ubusa

by http://urukundo.info
Nsoma inama mujya mugira abantu kuri uru rubuga nanjye nifuje ko mungira inama. Ndi umugore(dame) wubatse . Mubyukuri umugabo wanjye nsanzwe mwizera . Sinigeze ngerageza na rimwe gukeka ko yatinyuka kunca inyuma bitewe nuko tubana biboneka ko dukundana kandi ko twizerana.
Umunsi umwe nashatse kujya kuri internet kuko mudasobwa (ordinateur ) yindi abana bari bari kuyikoresha. Nkoresha lap top ye(umugabo) akoresha mukazi. Ubwo nibwo nahise ndeba n’ibindi, nza kugwa ku mafoto . Bene da!! Ibyo nabonye narumiwe gusa!!!! Naguye kumafoto y’abakobwa bamwoherereza bambaye ubusa!! Ubusa nkuko umuntu ava munda ya nyine(maman ) ameze!! Icyantangaje kurushaho naritegereje nsanga si umuntu umwe nabonaga ari nka 3 cg 4. Naguye mukantu mbura icyo nkora mbura n’icyo mvuga.
Nabagishaga Inama y’uko nabyitwaramo, ese ubwo si ikimenyetso cy’uko yatangiye kujya anca inyuma?
Mfite ikibazo mbaza abagabo cg abasore basoma ino nkuru: Iyo umukobwa akwiyeretse yambaye ubusa mubifata mute ?ndavuga afashe nk’ifoto akayikoherereza yambaye ubusa? kuko mpamya ko harimo nabo baba baramenyaniye kuri facebook!!!
Murakoze

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego