Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

MUNGIRE INAMA:MFITE IMYAKA 38 KANDI SINDARYAMANA N’UMUKOBWA (UMUGORE).

by http://urukundo.info

Nitwa Bd , ndi  umuhungu w’imyaka mirongo itatu n’umunani, ntuye mu karere ka Muhanga ho mu majyepfo y’u Rwanda, kuva nkivuka kugeza aya magingo ndacyaba mu rugo rw’ababyeyi banjye  aho mbana na mama kuko papa umbyara yitabye Imana mu mwaka w’1991 azize indwara ya sida.

Mu buzima busanzwe nkora akazi k’ubushoferi  aho ntwara imodoka za rukururana ziva i Nairobi muri Kenya  zerekeza mu Rwanda, hakunzwe kuvugwa ko abasore ndetse n’abagabo dukora akazi kamwe barangwa no kwishora mu ngeso z’ubusambanyi biterwa ahanini nuko iyo tugeze mu bindi bihugu tuhasanga abakobwa n’abagore badahuje imyitwarire n’abanyarwandakazi bacu , twababona tukifuza no kuryamana nabo.


Narifashe kugeza iyi saha nta numwe turaryamana, abo dukorana banyita ikigwari , si uburwayi mfite ahubwo ni isoni, ubwoba no kwiyubaha mba mfite. Numva ko umunsi wa mbere nzaryamana n’umukobwa bizaba ari ikintu kidasanzwe kuko nteganya kuzazimya amatara ubundi nkacana radio nkamariramo kugirango  bidasakuza, kuzazimya amatara byo nukugirango uwo tuzakorana imibonano mpuzabitsina atazandeba nkagira isoni.

Iyo mbonye umusore asoma inkumi birancanga nkibaza aho yabihereye bikanyobera. Njye mu buzima sindakundana n'umukobwa habe no kumwegera keretse wenda mu modoka zitwara abagenzi za twegerane. Mu myaka yashize nigeze kujya gusura umuhungu w'inshuti yanjye utuye i Kigali marayo iminsi. Umunsi umwe ari nijoro nari ndyamye ariko we yibereye mu baturanyi aho hafi, tutakinze umuryango, nuko nkangurwa n'umukobwa arimo ansomagura yanyibeshyeho mvuza induru nawe arayivuza abaturanyi barahurura. Ariko ubu hari ihe mvuga ngo iyo mwihorera nkareba amaherezo.

Mama iyo arebye ikigero ngezemo atarabona inkumi ije kunsura ngo nyinjize mu cyumba biramubabaza cyane , rimwe na rimwe ajya anabwira incuti n’abaturanyi ko yarumbije nta musore afite, ejo bundi aherutse kunganiriza ambwira ngo nzagure indaya ariko ntibyari ingeso mbi aba anyigisha ahubwo kwari ukugirango amfungure amaso mbone ko nakabije.

Nanjye hari igihe mbitekerezaho nkireba nkareba n’abandi b’urungano rwanjye, nkumva birandenze nkumva ko hari icyo nkwiye gukora, ubwo nkambara neza cyane nkitera n’imibavu nkajya mu muhanda ngo ndebeko hari umukobwa wankebuka nkaheba.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego