Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

OMS iratangaza ko ihangayikishijwe n’ubucuruzi bwadutse bw’amaraso y’abakize Ebola

by www.igihe.info

OMS iratangaza ko ihangayikishijwe n’ubucuruzi bwadutse bw’amaraso y’abakize Ebola
Mu gihe kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Nzeri 2014 inama y’Umuryango w’Abibumbye iteranye higwa uburyo haboneka ingamba zifatika zo gukumira no kurandura icyorezo cya Ebola, amakuru atangazwa na Le Courier International, aravuga ko ubu amaraso y’abamaze gukira icyi cyorezo yamaze kuba ubucuruzi bukomeye, ibi bikaba bikomeje guhangayikisha OMS.

Aya makuru avuga ko iki cyorezo kugeza ubu kimaze kwandura abarenga 4800 kikaba kimaze guhitana 2400 muri Afurika y’Iburengerazuba cyatumye habaho ubundi bwoko bw’ubucuruzi bukomeye, ubu bucuruzi bukaba nta bundi butari amaraso y’ababashije gukira indwara ya Ebola.

Serum yo mu maraso y’uwakize iyi ndwara ngo ikaba imaze gukiza abantu benshi. Iyi serum ngo ikaba ikize kuri anticorps zifite ubushobozi bwo kwica virus ya Ebola, bityo mu gihe kugeza ubu nta muti wundi urabasha kuboneka kuri iyi ndwara abenshi bakaba bahisemo kugana iri soko (marché noir).

Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS ryo riratangaza ko ubucuruzi bw’aya maraso buteye inkeke, aho rivuga ko mu gutera aya maraso aba yaguzwe hashobora kubamo ko uyatewe yongera kwanduzwa izindi ndwara ndetse bikamuviramo kuremba kurushaho.

OMS ivuga ko itirengagije agaciro ko gukoresha amaraso y’abarokotse indwara mu rwego rwo kuvura abayirwaye, gusa ikemeza ko ishishiakajwe kuva ubu no gushyiraho uburyo bwizewe.

Mu gihe nta muti uraboneka , igeragezwa ry’urukingo rw’agakoko gatera indwara ya Ebola ryakorewe ku nyamaswa ryatanze ibisubizo bizima, Abashakashatsi bo mu Bwongereza ejo bakaba baratangiye kurugeragereza ku bantu.

Urwo rukingo rwatangiye kugeragerezwa ku bantu 60 bafite ubuzima buzira umuze
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego