Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Pierre Celestin Rwigema araburira abatekereza gutera u Rwanda

by www.igihe.info
Pierre Celestin Rwigema araburira abatekereza gutera u Rwanda

Pierre Celestin Rwigema (Ifoto/Interineti)

Pierre Celestin Rwigema yabwiye abafite imigambi yo guhirika Leta y’u Rwanda bakoresheje intambara ko bibeshya kuko "ibyo bitagishoboka muri kino gihe”

Pierre Celestin Rwigema niwe wabaye Minisitiri w’Uburezi wa mbere nyuma y’uko RPF-Inkotanyi ifashe ubutegetsi mu 1994, umwanya yavuyeho agirwa Minisitiri w’Intebe mu 1995.

Yahunze u Rwanda nyuma yo kwegura kuri uwo mwanya wa Minisitiri w’Intebe mu mwaka wa 2001, umwanya yari yaragiyeho asimbuye Faustin Twagiramungu nawe urwanya Leta y’u Rwanda, ahita ahungira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Rwigema yaje gutahuka mu Rwanda nyuma y’imyaka 11 mu buhungiro, bidatinze atorerwa guhagararira u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Rwanda Day y’uyu mwaka yabaye umwanya mwiza ku we, wo gushima Leta y’u Rwanda, by’umwihariko Perezida Kagame, no kuburira abarwanya Leta y’u Rwanda bari mu mahanga.


Imbere y’imbaga y’Abanyarwanda n’Inshuti z’u Rwanda bari bateraniye i Atlanta muri Rwanda Day, kuwa 20 Nzeli 2014, Rwigema yagize ati, "Ndagira ngo mbwire Abanyarwanda bari hanze [barwanya Leta] mbasabe bashobore gushyira ubwenge ku gihe, mbasabe ko bakwiye kwirinda ibinyoma kuko burya umuvuduko w’ikinyoma ukwira ku isi igihe ukuri kugifunga imishumi y’inkweto kugira ngo gutambuke”

Pierre Celestin Rwigema yongeyeho ati, "Nagira ngo cyane cyane ngire n’inama, ababa bibeshya cyangwa se babeshywa ko bashobora gutaha barwana, bibeshya ko bafite ingabo bashobora kuzatera u Rwanda, ko ibyo bitagishoboka muri kino gihe, ko u Rwanda aho rugeze uwakwibeshya yakubitwa rwose”

Benshi mu barwanya Leta y’u Rwanda bakunze kumvikana bavuga ko ubucamanza bw’u Rwanda bubogama.

Uyu musaza ariko ntabyumva kimwe nabo. Yemeza ko mu Rwanda hari ‘ubutabera’. Yagize ati, "[nagira ngo mbwire] n’uwaba afite ikibazo cyo kugira amaraso ku ntoki, ko mu Rwanda hari ubutabera bukora neza ... ko Abanyarwanda bazi kwihitiramo, bajijutse, ibyo batabijya inyuma, batabishyigikira.”

Mu mahanga hari amashyaka menshi avuga ko arajwe ishinga no gukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda, ndetse avuga ko urubuga rwa demokarasi mu Rwanda rufunganye.

Pierre Celestin Rwigema ariko, nk’umwe mu bantu babaye mu buhungiro akaza gutahuka ngo afatanye n’abandi kubaka igihugu, avuga ko u Rwanda ruyobowe neza kandi ko nta demokarasi ikorerwa hanze Abanyarwanda bakenewe.

Yagize ati, "Mu rwego rwa politiki, ngira ngo nta demokarasi ikorerwa hanze, demokarasi yubakirwa mu gihugu. Naho politiki ikorera hanze irasenya, irica, ni ya yindi ishaka gusubiza Abayarwanda mu ntambara, kandi ibyo ntabwo bishoboka byararangiye.”

Nyuma yo guhunga kwa Rwigema mu mwaka wa 2001, yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi aho yari ari muri Amerika nk’impunzi ya politiki, akekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bigeze mu Kwakira 2011 ariko, Martin Ngoga wari Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika yabwiye itangazamakuru ko ibyo birego bivuyeho kuko nta bimenyetso bigaragaza ko koko hari uruhare yagize muri Jenoside.

Ijambo rya Ngoga ryakurikiwe n’itahuka rya Rwigema. Ageze mu Rwanda yakoresheje ikiganiro n’abanyamakuru, ababwira ko atashye ku bushake bwe, ngo nawe atange umusanzu mu kubaka u Rwanda.

Yabwiye abitabiriye Rwanda Day i Toronto, ko akigera mu Rwanda yakiriwe neza, aboneraho kubwira Perezida Kagame ati, "Ndagira ngo mbashimire ikintu cyitwa impuhwe, imbabazi iyo muzisabwe, ubushishozi, no kwitanga, urukundo mufitiye igihugu.”

Muri Rwanda Day hahurira Abanyarwanda baturutse imihanda yose y'isi, barimo n'abatavuga rumwe na Leta y'u Rwanda, bagasobanurirwa uburyo igihugu kiyobowe n'uruhare batanga mu gukomeza kucyubaka.

Hari abahita bafata icyemezo cyo gutaha kubera ubuhamya butangiwe muri Rwanda Day. Rwigema avuga ko yanzuye gutaha nyuma yo kwitabira Rwanda Day yaberehe i Chicago mu mwaka wa 2011, akumva "impanuro n'inyigisho" zatangiwemo.
 
Izuba Rirashe
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego