Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Politiki: “Guhera none, neguye ku mwanya w’ Umukuru w’igihugu”

by www.igihe.info
Politiki: “Guhera none, neguye ku mwanya w’ Umukuru w’igihugu”
“Guhera none, neguye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu”: Aya ni amagambo yashushe nk’atungura cyane Abanyarwanda, ubwo bayumvaga bwa mbere mu mateka y’igihugu cyabo, hari kuwa 23 Mata 2010.  Bamwe baketse  ko ari ikinamico, abandi babyibazaho byinshi,  igihe  Pasteur Bizimungu wayoboye u Rwanda kuva mu mwaka w’1994 – 2000, ytangazaga ko yeguye ku nshingano ze nk’umukuru w’igihugu.

Icyo gihe bamwe mu basheshe akanguhe baravuze ngo “Iri jambo ni ribi”, kandi ni mu gihe nta na rimwe Abanyarwanda bifuje cyangwa bazigera bifuza kumva Umuyobozi w’Ikirenga w’igihugu avuga ibisa bitya (Ndeguye), kuko bitera igihugu kurara nze.

Uwasubiza amaso inyuma, asanga hari ubwo amateka yisubiramo, kabone n’ubwo bidahura ijana ku ijana. Ikibunda cyabudikiye Pasteur Bizimungu, ntikiri kure y’icyabudikiye Dr Ntawukuriryayo, akaba umwe muri bake begura mu ruhame rwa benshi, batiyambaje inyandiko.

Abeguye-gujwe (IREME.net)

Isano hagati y’iyegura rya Ntawukuriryayo n’irya Perezida Bizimungu

 Bimwe mu bikorwa n’inzira byabanjirije iyegura ry’wahoze ari Umukuru w’igihugu mu myaka 14 ishize, bifitanye isano ya hafi n’uruhererakane rw’ibihinyuje Dr Ntawukuriryayo, akegura ku mpamvu yise ize bwite.

Kwegura kwa Dr Ntawukuriryayo kwabereye mu ruhame kuwa 17 Nzeli 2014.
Kwegura kwa Perezida Bizimungu kwabaye kuwa 23 Werurwe 2000. Nyuma y’iminsi ibiri abazi gusesengura bemeje ko yari yarangije kwegura mu ruhame,imbere y’Inteko Ishinga amategeko, n’ubwo atari yakoresheje ijambo “Ndeguye”.

Kwegura kwa Dr Ntawukuriryayo Perezida wa Sena (17/09/2014) kuje nyuma y’igihe kigufi hegujwe Minisitiri w’intebe, Dr Habumuremyi (23/07/).

Kwegura kwa Pasteri Bizimungu Perezida wa Repubulika (22/04/2000) kwabayeho nyuma y’igihe gito cyane heguye Minisitiri w’Intebe, Pierre Celestin Rwigema (08/03/2000).
Ntawukuriryayo yeguye atanguranwa n’Inteko Ishinga amategeko (Umutwe wa Sena) ngo itamukuraho icyizere ikamwanduriza izina, kubw’urwandiko rwasabaga kwiga ku mikorere ye. Bamwe mu Basenateri bamureze imikorere idahwitse.
Letter against Ntawukuriryayo (IREME.net) 1 Letter against Ntawukuriryayo (IREME.net) 2
Mbere yo kwegura mu mvugo yeruye, kuwa 21/03/2000, imbere y’inteko ishinga amategeko (Umutwe w’Abadepite), Perezida Bizimungu yahanganye nayo bikomeye (nk’uko bigaragara mu ijambo rye ry’uwo munsi), ayirega imikorere mibi, mu gihe bamwe mu badepite bamushinjaga gukoresha umutungo wa Leta ku nyungu ze bwite, kuba atarishyuye abaturage bimuwe aho yubatse inzu ye, intege nke mu miyoborere …. n’ubwo bitahinduwemo ikirego cyeruye cyo  gushyikiriza urukiko.
Imbere y’inteko ishinga amategeko, icyo gihe Pasteur Bizimungu yarondoye imwe mu mitungo ye ngo abamare impaka. Ku ruhande rwe, nabyo bisa no gutanguranwa n’Inteko ngo itava aho imutaranga.
Mu gihe Pasteri Bizimungu yatashye akajya gutegura inyandiko y’ubwegure bwe igizwe n’interuro imwe:  ”Kuva none tariki ya 23/03/2000 neguye ku mwanya w’umukuru w’igihugu”, Dr Ntawukuriryayo we yahisemo kwimura ibyicaro, akava ku ntebe y’ubuyobozi akica ku y’abayoborwa, ariko  mu cyubahiro kireshya n’icy’abo yari akuriye.

Igitutu cy’Inteko ishinga mategeko cyagize uruhare rukomeye mu kuvaho kw’abayobozi bakuru

- Perezida wa Repubulika Pasteur Bizimungu
- Perezida w’Inteko Ishinga amategeko (Sena),  Dr Jean Damascene Ntawukuriryayo
- Perezida w’Inteko Ishinga amategeko  (Abadepite), Dr Joseph Sebarenzi Kabuye
-  Minisitiri w’Intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi
-  Minisitiri w’Intebe Pierre Celestin Rwigema
- N’abandi mu nzego zimwe na zimwe
Aba bose beguye ku mpamvu rusange y’ikimenyabose,  yitwa “Impamvu-bwite”
Visi Perezida w’Inteko ishinga amategeko, umutwe wa Sena, Senateri Makuza Bernard, niwe uzakomeza kuyobora imirimo ya Sena  mu gihe Perezida Paul Kagame ataratumiza inteko rusange ngo itore Umuyobozi mushya.
 NTWALI John Williams
 intwarane@gmail.com
Ireme.net
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego