Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

RDF iramagana iraswa ry’umuturage mu karere ka Rubavu

by www.igihe.info
RDF iramagana iraswa ry’umuturage mu karere ka Rubavu

Major René Ngendahimana (Ifoto/Ububiko)

Igisirikare cy’u Rwanda kiravuga ko cyamaganye iraswa ry’umuturage mu karere ka Rubavu, ubwicanyi bwabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Nzeri 2014.

Ukekwaho kurasa mu kabari kitwa Caribana Pub yitwa Cpl Habiyambere Emmanuel wamaze gutabwa muri yombi. Muri ubu bwicanyi  umuntu umwe yarapfuye abandi batatu barakomereka.

Ababonye ubu bwicanyi bavuze ko uyu musirikare yarashe mu kabari akoresheje imbunda akuye mu kigo cya gisirikare, abaziza ko bamwibye amafaranga arenga ibihumbi 200.

Mu butumwa bwatanzwe n’Umuvugizi wungirije w’Ingabo z’u Rwanda, Major René Ngendahimana, yavuze ko ingabo z’u Rwanda zibabajwe bikomeye n’ubu bwicanyi.

Major Ngendahimana yagize ati  "Iki gikorwa kiragayitse  kandi kinyuranyije n’umuco n’imyifatire myiza bisanzwe biranga Ingabo z’u Rwanda.”

Major Ngendahimana avuga ko nk’uko bisanzwe, ingabo z’u Rwanda zidashobora kwihanganira iyo myitware y’uyu musirikare.

Aravu ga ko iyi ari yo mpamvu ubushinjacyaha bwa gisirikare ngo bwahise butangiza iperereza kuri iki kibazo.

Yavuze ko iperereza rikarangira, ukekwaho iki cyaha azahita agezwa imbere y’Urukiko rwa gisirikare kandi ngo n’ahamwa n’iki cyaha abihanirwe bikurikije amategeko.

RDF  iravuga ko ngo ikomeje kwihanganisha imiryango y’ababuze umuntu, n’imiryango y’abakomerekeye muri ubu bwicanyi.

Izuba Rirashe
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego