Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Rwarakabije yashyize yemera ko mu magereza harimo ubutinganyi

by www.igihe.info
Gen. Rwarakabije yashyize yemera ko mu magereza harimo ubutinganyi

Inzego za Leta ziremeza ko mu magereza harimo ubutinganyi (Ifoto/Kisambira)

  • Iyo mpakana ibintu mbihakana kuko mu muco nyarwanda ntaho byemerwa
  • Ubushakashatsi bwakozwe ku bagororwa bagiye bafungurwa bwagaragaje ko umugabo yageraga iwe agatera akabariro ku buryo budasanzwe
  • Ntabwo uyu muco wogeye mu magereza, wawubonamo nk’uko no mu Banyarwanda urimo.
  • Tuzakomeza kwigisha kugira ngo hatagira abakomeza kubyishoramo.
Aya ni amagambo Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa, General Major Paul Rwarakabije yabwiye Izuba Rirashe, ku kibazo cy’ubutinganyi buvugwa mu magereza.

Mu mwaka wa 2010 nibwo muri gereza zo mu Rwanda hatangiye kuvugwa ibikorwa by’ubutinganyi ariko Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa (RCS) rukabyamaganira kure.

Amakuru atangazwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) magingo aya avuga ko ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2010 bwagaragaje ko 3% by’imfungwa n’abagororwa ari abatinganyi.

Mu mwaka ushize (2013) mu magereza hatangiye gutangwa amasomo yo kwirinda icyorezo cya SIDA ndetse no kwirinda imibonano mpuzabitsina ku bantu babihuje.

Umunyamakuru yasuye Gereza ya Rusizi, asanga harimo gutangwa bene ayo masomo, anavugana n’imfungwa n’abagororwa.

Nk’uko bamwe mu bagororwa babivuga, ibikorwa by’ubutinganyi ngo birahaba kandi bimaze igihe kinini bikorwa.

Mu gihe imibonano mpuzabitsina hagati y’abagabo byitwa ubutinganyi, abagore bo hagati yabo ngo babyita ‘gukubana’, ibintu bemeza ko bishobora gutuma umuntu yandura agakoko gatera SIDA.

Komiseri w’Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa, yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ko mu magereza habamo ubutinganyi, ariko ko ari nk’ububa no hanze.

Gusa Gen Maj Paul Rwarakabije avuga ko akunda kubwira abagororwa bayobora abandi ko bakwiye kumvisha bagenzi babo ko badakwiye kwijandika mu butinganyi no gukubana.

Yakomeje agira ati, "Muri gereza ababana bahuje igitsina barahari ariko dukora uko dushoboye tugashyiraho ubugenzuzi bukaze kugira ngo abantu badakomeza kujya muri ibi bintu.”

Gen. Paul Rwarakabije avuga kandi ko hari ubushakashatsi bwakozwe n’abaganga ku bagororwa bagiye bafungurwa, bukagaragaza ko umugabo yageraga iwe agatera akabariro ku buryo budasanzwe.

Umuyobozi ushinzwe kurwanya SIDA mu Kigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC), wemeje ko mu magereza harimo ubutinganyi ku buryo imibare yo mu 2010 yagaragazaga ko 3% by’imfungwa n’abagororwa ari abatinganyi, yabwiye Ikinyamakuru Izuba Rirashe ko ubwiyongere bw’abantu bakora imibonano mpuzabitsina babihuje mu magereza ngo bwatumye hongerwa serivisi z’ubuzima mu magereza.

Dr Nsanzimana ushinzwe kurwanya Sida muri RBC avuga kandi ko Minisiteri y’Ubuzima n’imiryango mpuzamahanga birimo gukora ubushakashatsi ku batinganyi bari mu Rwanda.

Ubwo bushakashatsi buzashyirwa ahagaragara muri Kamena 2015, ngo ni bwo buzagaragaza uko ikibazo cy’abantu bakora imibonano mpuzabitsina babihuje buhagaze mu Rwanda.

Izuba Rirashe
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego