Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

SADC yoherereje ubutumwa bukomeye FDLR

by www.igihe.info
Inama ya SADC yayobowe na Perezida wa Afurika y’Epfo Jacob Zuma, kuwa Mbere tariki 15 Nzeri 2014, yibukije FDLR ko yashyiriweho igihe ntarengwa cyo gushyira hasi intwaro.

Itangazo ry’imyanzuro y’iyi nama rivuga ko SADC yoherereje FDLR ubutumwa buvuga ko igomba “ Kubahiriza igihe cy’amezi atandatu yashyiriweho n’Inama y’Abaminisitiri y’Umuryango w’Akarere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR) na SADC yo kuwa 2 Nyakanga i Luanda muri Angola, itabyubahiriza ikazagabwaho ibitero.

Uyu muryango wahamagariye Loni gufasha abarwanyi ba FDLR bishyize mu maboko ya MONUSCO, ikabaha ibikoresho, kubacungira umutekano mu gihe bimurirwa i Kisangani.
SADC yakanguriye amahanga, Loni n’abafatanyabikorwa bayo gushyiraho gahunda yo kwimura abarwanyi ba FDLR bashyize intwaro hasi ariko badashaka gusubira mu Rwada, bakajyanwa mu bihugu biri hanze y’Akarere k’Ibiyaga Bigari.
Iyi nama yanahamagariye amahanga gushyira igitutu ku bigo by’ubucuruzi bigura amabuye y’agaciro rwihishwa muri Congo n’imitwe yitwaje intwaro, bigahagarika ubwo bucuruzi kugira ngo Uburasirazuba bwa Congo bugere ku mahoro arambye.
SADC yoherereje ubutumwa bukomeye FDLR
Perezida wa Afurika y’Epfo Jacob Zuma
igihe.com
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego