Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Trichomonas yandurira mu mibonano mpuzabitsina ishobora gufata mu kanwa

http://igitsina.topstories24.com
Trichomonas n’indwara iterwa n’agakoko ko mu muryango wa potozoa ikaba yandurira mu mibonana mpuzabitsina. Ishobora gufata igitsina gore/gabo kandi ishobora no kuba yafata no mu kanwa (T.Gingivalis)

Mu nyandiko nyinshi zivuga kuri iyi ndwara zigaragaza ko ikunze gufata igitsinagore kurusha igitsinagabo ,nubwo abagabo bashobora kuyanduzwa n’abagore ba bo cyane bakoze imibonano. Ikunze gufata abantu bakiri mu myaka y’uburumbuke kandi buri mwaka ku isi haboneka ubwandu bwayo bushya bungana na miliyoni 7.4.

Ibimenyetso

Ibimenyetso byayo ku bagabo ni nko kocyerwa imbere mu gitsina, hashobora kugaragara udushyira ducye tuva mu gitsina cyangwa kokerwa amaze kwihagarika cyangwa gusohora.

Ku bagore ibimenyetso ni nko kubona amashyira y’icyatsi cyangwa umuhondo anuka cyane, kuryaryatwa no kocyerwa mu gitsina , kubabara igihe cyi’mibonano cyangwa yihagarika, rimwe na rimwe kuribwa mu kiziba cy’inda. Kandi ibyo byose bishobora kugaragara guhera ku minsi itanu kugeza ku minsi 28 amaze gukora imibonano idakingiye.

Kwipima uretse kugendera ku bimenyetso byavuzwe haruguru, Twifashisha laboratwari tugapima nkayamashyira ava mugitsina hanyuma kagakoko bakagasangamo.Bikunze kugorana kukabona mubagabo kurusha mubagore. Inkuru nziza rero ni uko iyo ndwara yakwirindwa kandi ishobora kuvurwa igakira.

Kwirinda aho twavuga nko gukora imibonano ikingiye kandi neza, kudakora imibonano n’abantu benshi, cyangwa kudaca inyuma uwomwashakanye.

Kuyivura hari imiti yagaragaye ko ivura iyo ndwara igakira neza nka za “antibiotic za flagyl” n’ibindi.

Iyo itavuwe ishobora guteza ibibazo nko ku bagore batwite isuha ikingiye umwana yameneka bigatuma avuka atarageza igihe yenda ntashobore no kubaho.

Indwara ishobora gutuma mu myanya y’igitsina haza udusebe bigatuma yakwandura izindi ndwara nka SIDA, imitezi n’ibindi cyangwa akabyanduza abandi mu buryo bworoshye.
 Kurikira http://igitsina.topstories24.com kuri facebook
http://www.facebook.com/Igitsina(Groupe)
http://www.facebook.com/Igitsina(Page)

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego