Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

U Bufaransa : Umugabo yakatiwe imyaka 2 y’igifungo azira kwanduza umugore we SIDA

http://igitsina.topstories24.com
Umugabo w’imyaka 51 y’amavuko yahamijwe icyaha cyo kwanduza ku bushake umugore we Virusi itera SIDA. Ubushinjacyaha bukaba bwamuhanishije igihano cyo gufungwa imyaka ibiri.

Uyu mugabo yabanye n’uyu mugore azi neza ko yanduye, ariko ntiyigera igira ibyo amuhingukiriza.

Ku wa Kabiri tariki ya 28 Mutarama, nibwo Urukiko rw’i Seine-Saint-Denis mu Bufaransa rwemeje ko umugabo witwa Patrick ahanishwa igifungo cy’imyaka ibiri kuko yahaye umugore we "ibyangiza ubuzima kandi bishobora gutera igikomere gihoraho." Uwunganira uyu mugore akaba yarasabiye uyu mugabo igifungo cy’imyaka itanu.

Le Figaro dukesha iyi nkuru, ivuga ko Christine wahoze ari umugore wa Patrick, amaze kumva icyemezo cy’urukiko, n’amarira, yahise ahobera abari bamwegereye n’umwunganira, maze agira ati : ‘‘Ndishimye cyane sinabitekerezaga. Ibi birakwiye ko ahamwa n’icyaha ku byo yakoze, ndacyeka ko atazabyongera.’’

Avoka mukuru Kevin Herouf avuga ko kuba Patrick atemera uburwayi bwe byatumye akora icyaha mu gihe cy’imyaka umunani. Avuga ko kandi binatuma Patrick yari afite ubushake bwo kwanduza umugore we wanaviriwemo ubumuga bugera kuri 80%.

Uyu mugabo ngo yagize ipfunwe ryo kubwira umugore we ko yanduye.
Yagize ati : ’’Sinashakaga kumubwira ko nanduye, sinabyemeraga.’’

Partick akaba ari umushoferi, yari n’umunywi w’ibiyobyabwenge. Yanduye Virusi itera Sida mu mwaka wa 1994, imyaka ibiri mbere y’uko amenyana n’uyu mugore we Christine.

Yakomeje kujya amuhisha ko yanduye, akanamuhisha ko yari umunywi w’ibiyobyabwenge. Muri iyi myaka yose bakoraga imibonano mpuzabitsina idakingiye.


Le Figaro
Kurikira http://igitsina.topstories24.com kuri facebook
http://www.facebook.com/Igitsina(Groupe)
http://www.facebook.com/Igitsina(Page)

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego