Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ubufaransa bwatangaje ko bwateye Islamic state

by www.igihe.info

Ubufaransa bwatangaje ko bwateye Islamic state
Perezida w'Ubufaransa, Francois Hollande, yatangaje ko igirisikare cy'igihugu cye cyagabye ibitero by'indege ku barwanyi b'umutwe ugendera ku matwara akaze y'idini ya Islamu, Islamic state muri Irak.Ubufaransa bwifatanije na Leta zunze ubumwe za Amerika mu bitero bya gisirikare bigabwa kuri uwo mutwe.

Indege z'Ubufaransa zateye ububiko by'umutwe wa Islamic state mu majyaruguru y'uburasirazuba bwa Irak kandi ngo hari ibindi ibitero byitezwe mu minsi iri mbere.
Kuva mu kwezi gushize kwa munani, indege z'igisirikare cya Amerika zagabye ibitero 170 kuri izo nyeshyamba muri Irak.

Umutwe wa Islamic state ugenzura uturere twinshi muri Iraq no muri Syria.

BBC
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego