Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Uburyo 6 bwo gusomana neza utatari uzi

by http://urukundo.info

Uburyo 6 bwo gusomana neza utatari uzi
Amakuru dukesha urubuga rwa ercleme avuga ko gusomana ari ibintu bidasanzwe umuntu ashobora gufata uko yiboneye,ariko ikibabaje nuko usanga abantu benshi barabigize umukino nk’iyindi.Uretse ko buri umwe wese atari mwiza mu binjyanye no gusomana,hakabaho n’abandi bantu bazi ko gusomana ari uguhuza iminwa gusa,wapi !,ahubwo gusomana biva mu bitekerezo byawe,kuko niba ukundana n’umuntu kandi mutaryaryana njye mbona nta mpamvu yakabayeho yo kudasomana mu gihe umwe abishaka,kandi bigakorwa nta guhubuka bijemo.
Niba wumva koko ushaka kugira ubumenyi buhanitse mu bijyanye no gusomana,hano hari uburyo 6 naguhitiyemo bwo gusomana,Ariko ni hagati y’abakundana “igitsina gabo n’Igitsina gore”.

1.Somana amaso yawe afunze “uhumirije” :

Gusomana uhumirije ni kimwe mu bintu byiza bituma uryoherwa uri gusomana,kuko icyo gihe uba uri gusomana bikurimo atari ibyo uri kwihingamo.Tekereza nk’ubu uri gusomana n’umuntu amaso yawe afunguye na yiwe afunguye,mbega ibintu bitaba ari byiza namba,kuko ico gihe biba byerekana ko muri kwikizanya.Wowe uzagerageze nunjya gusomana n’umuntu ufungure amaso yawe maze musomane nk’igihe kigera ku masegonda agera ku 120,Maze uzongere ufunge amaso maze umusome amasegonda agera kuri 80 uzumva itandukaniro.

2.Wikwita ku minwa gusa :

Abantu benshi baziko gusomana ari ku minwa gusa,Burya niba utari ubizi gusoma umuntu ku bice bimwe na bimwe biri ku mubili cyane cyane nko ku ijosi,akananwa,amazuru,bituma umuntu arushaho kuryoherwa nicyo gikorwa muri gukora cyo gusomana,wowe n’usomana n’umuntu wikwita ku gice kimwe gusa.

3.Musome Witonze :

Gusomana si urugamba uba uriho,kandi n’iminwa iba yoroshye,Bityo niba uri gusomana n’umuntu w’ibishyiramo ingufu kuko bishobora no kubabaza uwo muri gusomana aho kumuryohera,wowe wimukubaho umunwa cyane ugomba kubyoroshya.

4.Umunwa wo hasi ba ariwo wibandaho cyane :

Umunwa wo hasi niwo munwa ushobora kwibandaho cyane mu gihe uri gusomana n’umuntu kuko niho hashobora gutuma agira ibyiyumviro birenze,gusa ugomba kubikora nawe wumva ko wirekuye koko.

5.Menya uburyo ugomba gutwara uwo muri gusomana :

Ubundi gusomana ntabwo ari ibintu utekereza gutya uri kumwe n’umukunzi wawe ugahita ubikora,ahubwo niba bigenze gutyo banza nawe umushire muri ibyo bihe ubundi mwese mubikore bibarimo,kandi wirinde kwirukanka,mutware buhoro buhoro ari nako mu gihe muri gusomana mugenda muhindura mukurikije uruhande amazuru yararimo.

6.Ururimi :

Ururimi ni intwaro ikomeye yo gusomana.Niba uri gusomana n’umuntu gerageza gukoresha n’ururimi,icyo gihe uzaba uri gutuma agira ibyiyumviro bindi,koresha ururimi mu bindi bice byo mu kanwa ndetse no ku gutwi.Ugutwi ni kimwe mu bintu bishobora guhindurira umuntu ibyiyumviro mu buryo bugaragara,Kandi nukoresha ururimi bizaha ibyishimo birenze umukunzi wawe.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego