Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Uburyo bwiza bwo gukosora umwana umaze imyaka 3 avutse

Nk’uko bikunze kuvugwa, igiti kigororwa kikiri gito. Ni ukuvuga ko umwana agororwa mu myaka ye yo hasi, akerekwa ikiza n’ikibi. Ibi rero bigomba gukoranwa ubwitonzi kugira ngo harebwe niba koko igihano uhaye umwana kigamije kumukosora, niba utagendeye ku burakari, niba koko icyo umwana akoze ari ikosa cyangwa ubushakashatsi, cyangwa niba ari uko utabikunda gusa.

Nk’uko urubuga scrapetv.com rubitangaza, umwana akenshi akora amakosa atagamije guhimana no kurakaza abari kumwe na we ahubwo hari ibyo aba ashaka kumenya uko agenda akura. Ni yo mpamvu ibintu abonye byose abishyira mu kanwa, ibindi akabimena, akiganana, akarwana, byose aba abitewe n’imikurire.

Gukomeza umubwira "oya oya” ageraho akaba yabireka ariko atumvise impamvu y’iyo "oya”.

Gukubita umwana ukiri muto ndetse n’ibindi bihano wamukorera ntabwo abihuza n’amakosa aba yakoze nk’uko umuntu mukuru abihuza. Ahubwo aba mu rujijo kuko aribaza ati "Ese ko numva ngomba kumenya biriya na biriya bakaba babimbuza mbigenze nte?” Niyo mpamvu usanga umwana ahanwa ariko hashira akanya gato akongera agakora icyo wamuhaniye.

Icyafasha umwana rero ni ukugerageza kwinjira mu myumvire ye  ukamufasha gukura neza adakuranye amakosa kandi adahuye n’ikibazo. Ibi ni bimwe mu byo wakora:
  Kwirinda gukora ibyo udashaka ko umwana akora aho akureba kuko abana  b’icyo kigero bigishwa n’ibyo bareba kurusha ibyo babwirwa, mu gihe akoze ikosa gerageza umwereke ingaruka zabyo.
U
rugero, mu gihe amennye nk’igikombe mwereke aho mukijugunye ku buryo abona ko atazongera kukibona kigiye burundu aho guhita umukubita, kuko mu by’ukuri we aba ashaka kureba uko bigenda iyo bakubise hasi icyo kintu.

Ikindi ni uko ibyo ubona atabasha gusobanukirwa ubikura mu nzira kugeza ubwo uzabona ko ibisobanuro umuhaye ari bubyumve kandi ashoboye guhuza igihano n’ikosa mu myumvire atari butinye ko umuhana gusa.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego