Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Uburyo bwo kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi

by www.igihe.info
Abantu benshi bakunda kuvuga ko ibyiyumviro byo kubaho ubuzima bwiza abimaranye igihe kirekire. Mu myaka y’amabyiruka benshi bagira inzozi zitandukanye ariko biganisha ku mibeeho myiza ijyanye no kuba abakire bakagwiza amafaranga, kugura imodoka, kubaka, gutunga umuryango, gukunda no gukundwa n’ibindi.

Nubwo muri izo nzozi hagaragaramo uruhande rumwe rw’ukuri, si ko buri gihe bigerwaho ndetse binatuma hari abacika intege bagata umutwe kubera ko ibyo bibwiraga mu bwana batakibashije kugeraho.

Umwanditsi witwa Elbert Hubbard yagize ati “Umunyabukorikori akora igihangano cyiza binyuze mu gukuraho udace duce tw’urubaho abaza tudakenewe.” Kuri we kureka umuntu adakeneye ni byo bituma abasha kubaho ubuzima.
Nk’uko tubikesha goweloveit.info hari urutonde rw’inama icyenda zafasha umuntu kubaho yishimye kuko zerekana ibyo umuntu akwiriye kureka cyangwa akagabanya kugira ngo agire impagarike nzima kabone n’iyo yaba atakigira ya mafaranga.

1. Reka kugora cyane ubuzima bwawe
Kugora ubuzima bisiga umuntu mu gihirahiro ndetse bugashyira amahiwe y’ubuzima bw’umuntu mu icuraburindi. Biba bigoye cyane guhanga udushya igihe uhorana amaniza mu buzima bwawe. Umufilosofe (philosophe) w’umushinwa, Confucius, yagize ati “Ubuzima buroroshye, ariko duharanira kubukomeza.”

2. Reka kwinaniza mu bitari ngombwa (gukabya mu byo ukora/ kurenza ubushobozi)
Si byiza guhora buri gihe uhuze, ukora ibintu bitakurimo, wiha inshingano zirenze ubushobozi bwawe utekereza ko zituma wongererwa agaciro n’icyizere. Ba uwo uri we. Ibi utabyitondeye bishobora gutwara ubuzima bwawe.
Umunaniro si ikiba ku muntu, ahubwo ni igisubizo cy’ibyabaye, iki gisubizo rero buri wese ashobora kugihitamo.

3. Reka kwicuza ku byo wakoze mu gihe cyashize, ibyo utakoze n’ibyo wabuze
Igihe cyashize cyaragiye, icy’ingenzi kuruta byose ni aho uri ubu n’aho wifuza kuba mu minsi izaza. Ibyo utagezeho mu hashize hawe byatumye ubaho uko ubayeho ubu n’uko uzabaho. Bizirikane, bigire icyo bikwigisha ariko ntuherenwe n’ahashize ahubwo utegure ahazaza.
Umuhanga mu kwandika ibitabo,Katherine Mansfield yagize ati “ Bigire intego y’ubuzima kutigera wicuza cyangwa ngo urebe inyuma. Kwicuza ni ugutakaza ingufu, ushobora kwiyubakira kuri zo; gusa ni byiza kugira agahinda”

4. Ntukavuge ko nta mwanya ufite
Niba ugomba kuba uri kumwe n’inshuti, gusura nyokowanyu, kureba izuba rirasa, kujya mu kiruhuko, gusinzira neza, kujya gushyingura, ntukigere uvuga ko nta mwanya. Kuvuga ko nta mwanya bishobora gutuma ubura byinshi byiza mu buzima bwawe.
Umwanditsi Lao Tzu yagize ati “Igihe cyashyizweho n’abantu, kuvuga ko nta mwanya ni kimwe no kuvuga ngo sinshaka.”

5. Reka gutinya ahazaza, gutinya gukora amakosa, gutinya gukurikira inzozi zawe cyangwa impinduka
Ubwoba bushobora gutuma utava aho uri, ntihagire ikintu gishya wunguka mu buzima bwawe. Gerageza kwirekura wiyime ubwoba, uhore uharanira kubaho utera imbere.
“Ubwoba ni imbaraga zikomeye zituma abantu batagera ku byo bashaka mu buzima.”
6. Hagarikika imvugo igira iti “Nzaba mbikora”

N’iyo byaba bigusaba kwiga guteka, kwiga urundi rurimi, gusubira muri Kaminuza, gukurikira indoto zawe, kwandika igitabo, gukina filimi, kujya mu mahanga, n’ibindi. Reba icy’ingenzi hanyuma ugitegure kandi ugikore. Abahanga mu by’imitekerereze bavuga ko kutigirira icyizere bituma utabasha kugera ku ndoto zawe.

7. Ntugashakire ibyishimo byawe mu bandi, ni wowe bikwiye guturukamo
Iyo wiringiye ko abandi ari bo bazatuma ugira ibyishimo, ibyo bigaragaza ko nta cyizere wowe ubwawe wifitiye. Ni ikintu kibi cyane, abantu bagomba kwiyumvisha ko kuba hamwe n’abantu dukunda bidatuma twishima; aha ni ho ihurizo rw’ibyishimo by’abantu riri. Ubutumwa buroroshye, wowe ubwawe ni wowe ushobora kwiha ibyishimo. Ni ngombwa guhora uzi icyo wifuza.

8. Ntukagereranye ubuzima bwawe n’ubw’abandi, bishobora gutuma wumva ntacyo umaze
Niba wajyaga wigereranya n’abandi, bihagarike utangire gukora ibintu bikubaka, kwiyizera nibyo bya mbere.
“Kwigereranya n’abandi ni urupfu rw’umunezero.”
Uburyo bwo kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi

9. Hagarika guhora utegereje igihe nyacyo
Ntukigere na rimwe utegereza igihe nyacyo kugira ngo ugire icyo ukora, ugire icyo uhindura, uve mu kazi ujye mu kandi, cyangwa ngo utangire gukurikira indoto. Nutegereza ko igihe nyacyo kigera, imyaka n’imyaniko izashira, uzarinda upfa utaragera ku byishimo. Wikwigera uhitamo gutegereza ni bwo uzagera ku buzima bwiza wifuza.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego