Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Uburyo wabyifatamo bakubajije amafaranga wifuza guhembwa muri interview y’akazi.

Dore ibintu bizagufasha gusubiza icyo kibazo kibiza benshi ibyuya kubera kuza batabyiteguye:
1.Shaka amakuru mbere
Baza amakuru y’akazi ugiye gushaka. Ese abantu bakora ako kazi bahembwa amafaranga angana ate? Ese icyo kigo ugiye gukoramo cyo gihemba gute? Ushobora kwegera umuntu uzi ukora akazi gasa n’ako cyangwa se ukora muri icyo kigo akaguha amakuru. Ntibisobanuye ko ayo bahembwa ariyo nawe uvuga ushobora kurenzaho make kugirango bumve ko wiyizeye.
2.Tanga icyiciro
Ikindi kintu cyagufasha ni ukutavuga umubare runaka ahubwo ugatanga ikiciro . Urugero niba ari akazi ko gukora muri banki (teller) vuga ko ari hagati ya 300,000 na 450,000 wenda (banza ubaze njye simbizi).
Vuga uti “Ngendeye k’ukuntu akazi kamezi , núburambe bwanjye , nifuza hagati y’amafaranga 300,000 na 450,000?
3.Gereranya n’ibyo wakoraga
Niba wari usanzwe ufite akazi , vugisha ukuri uti “Ngereranyije n’ayo nahembwaga , ntabwo niteguye kujya munsi yúmubare runaka”.
Ariko witonde , ntubabwire neza umubare wa nyawo wámafaranga wakoreraga, babwire uti ngereranyije n’ayo nakoreraga.
Ikindi kandi vuga usa n’údafite ikibazo, uzi ibyo uvuga nta gihunga. Abakoresha baba bashaka umuntu wifitiye icyizere , uzi icyo agiye gukora n’iyo yaba ahenze.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego