Brig. General Rusagara mu Rukiko (Ifoto/Kisambira T.)
Ubushinjacyaha bwa girisirikare bwavuze ko Brig. Gen Rusagara Frank yari afite ibiro yajyaga yigishirizamo abasirikare bakuru bagenzi be kwanga igihugu.
Ubwo Brig. Gen Rusagara Frank, Col Tom Byabagamba na Sergent Kabayiza Francois bagezwaga imbere y’urukiko rw’ibanze rwa gisirikare rwa Nyamirambo baregwa ku ifunga n’ifungurwa kuri uyu wa gatanu tariki ya 26 Nzeri 2014, ubushinjacyaha bwavuze ko Brig. Gen Rusagara Frank yari afite bingaro kuri Tennis Club ya Nyarutarama aho yajyaga yicara akazajya afata buri musirikare wese uciyeho akamucengezamo ibitekerezo byo kumwangisha ubutegetsi ndetse no gusebya ubuyobozi n’Umukuru w’igihugu.
Mu gutangira kuburana, urukiko rwabanje kubaza buri umwe niba yiteguye kuburana bavuga ko biteguye ariko Sergent Kabayiza asaba urukiko ko bamuha uburenganzira akazajya yicara kuko yakorewe iyicarubozo akaba arwara umutwe uhoraho no kugira isereri.
Mu bihe bitandukanye Gen. Frank Rusagara ngo yahamagaye abasirikare bakuru bari mu kazi n'abari mu kiruhuko cy’izabukuru akababwira aya magambo.
Ubushinjacyaha bwatanze amazina y’abasirikare bakuru bagera ku munani umuto urimo akaba ari Capt Kabuye David bagiye bakorana ibiganiro na Brig.Gen Rusagara abenshi ngo bakaba baratanze ubuhamya nk’uko ubushinjacyaha bwabivuze.
Ibi byose Brig. Gen Rusagara yabikoraga ngo ari umuyobozi ndetse inshuro nyinshi yahamagajwe akagirwa inama ariko akomeza kwinangira.
Nk’uko ubushinjacyaha bwabisobanuye, ngo Rusagara yagiye agira inama abasirikare bagenzi ko bashirika ubwoba bakazajya bahamagara Kayumba Nyamwasa na Patrick Karegeya.
Ubushinjacyaha bwavuze ko Col. Tom Byabagamba nawe byaje kugaragara ko yari mu bikorwa byo gusebya ubutegetsi buriho no gushaka kwangisha abaturage ubuyobozi afatanije n’umuvandimwe we Himbara David ndetse akomeza kugirwa inama ariko ntiyumva.
Ubushinjacyaha bwabasabiye igifungo cy’iminsi 30 kugira ngo bukomeze gukora iperereza uko bikwiye .
Brig. Gen Frank Rusagara yisobanura ntabwo yavuze amagambo menshi. Yavuze ko iby'ubushinjacyaha buvuga ari ibinyoma, ati, "Ni ubugambanyi”.
Brig. Gen Rusagara yatinze asobanura ku kijyanye no gutunga imbunda aho yavuze ko imbunda ashinjwa ayimaranye imyaka 16.
Imwe ngo yayivanye muri Afurika y’Epfo kandi ngo ni impano iki gihugu cyahaye bamwe mu basirikare bo mu Rwanda ubwo ibi bihugu byari bigifitanye umubano mwiza.
Umwunganizi wa Brig. Gen Rusagara Me. Ntambara, yavuze ko umusirikare nka Brig. Gen gutunga imbunda nta gitangaza kirimo ahubwo bikaba byaba igitangaza aramutse atayitunze.
Yongeyeho ko byaba ikibazo imbunda itunzwe n’umuntu utazi ibyayo ndetse akaba atarigeze anabimenyesha inzego zibishinzwe.
Naho kuvuga ko Brig. Gen Rusagara yagendaga afata buri musirikare agamije kumwangisha ubutegetsi, Me. Ntambara yavuze ko kuba afunze ari akarengane kuko nta nama yakoresheje , nta nyandiko yashyize ahagaragara, kandi aba basirikare bose akaba atari rubanda rugufi.

Col. Tom Byabagamba mu rukiko (Ifoto/Kisambira T.)
Col. Tom Byabagamba we yavuze ko nta magambo mabi yigeze avuga ku Rwanda kandi icyo aregwa ko yakiriye imbunda yari azaniwe na Sergeant kabayiza azivanye kwa Rusagara, nta kosa ririmo kuko n’umuturage azanye imbunda iwe yazakira kuko mu nshingano ze harimo kurengera ubusugire bw’igihugu.
Col. Tom Byabagamba yasabye urukiko ko rwazamubariza ubushinjacyaha aho buhera buvuga ko atemerewe kwakira imbunda n'itegeko ribimubuza.
Bose basabye ko bafungurwa kuko nta kosa rigaragara bafungiwe.
Umwanzuro ku ifunga n’ifungurwa ry'agateganyo uzafatwa kuwa 30 nzeri 2014.
Bose uko ari batatu bamaze ukwezi kurenga bafunzwe.

Aha bari bagiye kwinjira mu cyumba cy'iburanisha (Ifoto/Kisambira T)
Aba basirikare bakurikiranwe n’ubutabera kwamamaza nkana ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubutegetsi buriho, gukora ibikorwa bigamije gusebya igihugu, guhishira nkana ibimenyetso ndetse n’icyaha Brig.Gen Rusagara yihariye cyo gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko.
Izuba Rirashe
0 comments:
Post a Comment